Umuhanzikazi Vinka nyuma y’umwaka adakora aribaza uko azabyitwaramo nagaruka

Umuhanzikazi Vinka wo mu gihugu cya Uganda akaba n’umwe mu bahanzi basinyishijwe n’inzu ifasha abahanzi ya Sony Music nyuma y’Umwaka umwe adakora agarukanye indirimbo nshya y’amashimwe gusa akomeje kwibaza uko azabyitwaramo kubera igihe yari amaze atagaragara mu muzika.

Uyu mukobwa wakunzwe mu ndirimbo nka Chips na Ketchup ndetse n’izindi nyinshi nyuma yo kwibaruka imfura ye, ibintu byamutwaye igihe kinini cyo kwita ku mwana we, ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye shya yise Thank God.

Yatangaje ko muri uwo mwaka wose yamaze adakora ubu ari kugorwa no kongera gukora cyane nka mbere gusa yashimangiye ko agiye gushyira ingufu kuri alubumu ye azashyira hanze mu minsi ya vuba.

Abajijwe ku ndirimbo ye nshya yise Thank God Vinka yavuze ko ari indirimbo yo gushima Imana ibyo yamukoreye muri icyo gihe cy’Umwaka adakora harimo kuba yaramuhaye umwana w’umukobwa mwiza cyane kandi ikaba inamufashije kwongera kugaruka mu muziki nta kibazo agize.

Indirimbo Thank God ya Vinka iri mu njyana ya Afro Pop yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Lizer wo muri Wasafi Records naho amashusho akorerwa muri Swang Avenue ayobora na Marvin Musoke uzwi cyane mu gukora amashusho y’abahanzi benshi bakomeye muri Uganda.


433 total views, 4 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *