Umuugeni yakubitiwe Izakabwana mu bukwe ashinjwa gutwara umugabo w’abandi -AMAFOTO na VIDEO

Ni kenshi bivugwa ko muri ibi bihe bamwe bahisha abakunzi babo ko bafite abandi bagore cyangwa abagabo ku ruhande bikazamenyekana nyuma baramaze kurahira kuzabana akaramata, bikaba bibi nk’uko byabaye ku mugeni wakubitiwe mu bukwe ashinjwa gutwara umugabo utari uwe.

KANDA HANO UREBE VIDEO

Amarangamutima aba menshi akivanga n’uburakari bwuje umujinya w’umuranduranzuzi. Umugore yatunguranye asesekara mu bukwe afite umwana, ahita yadukira abageni arabakubira. Yasimbukiye umugeni aramukubita umugabo bari kumwe aramwirukankana amuhungisha.

Amashusho yakwirakwiriye hirya no hino, yagaragaza uburyo uyu mugore utatangajwe amazina yari yarakaye, akaba yavugaga ko umugabo wakoze ubukwe ari uwe kandi bamaranye igihe. Usibye n’igihe bamaranye yerekanaga umwana w’umukobwa babyaranye mukuru uri mu kigero cy’imyaka 4.

Umugore yatumye ibyari ubukwe bihinduka intambara. Ikinyamakuru News365, cyatangaje ko uyu mugabo mbere y’umunsi umwe ngo akore ubukwe, yari yaraye mu rugo rw’uyu mugore wateje akaduruvayo, gusa nta makuru yigeze ahishurira uwo bararanye ko afite ubukwe muri iyo minsi. Umugore yaje kumenya amakuru ko uwo yitaga umugabo we yashyingiwe, ni ko kujya guteza imidugarano mu bageni arwana nabo inkundura akubita umugeni.

1,595 total views, 2 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *