Visha Keiz yifashishije “Yantare” mu mashusho y’indirimbo ye nshya – Video

Uwayezu Sylvie ukoresha izina Visha Keiz mu muziki ni umuhanzikazi nyarwanda ukora umuziki wo mu njyana ya DancerHall, uyu muhanzikazi yemeza ko ashaka kugeza umuziki Nyarwanda ku yindi ntera by’umwihariko mu bahanzikazi bakora umuziki mu Rwanda.

Visha Keiz yavuze ko indirimbo nshya yise “My Way” yayikoze ashaka guha ubutuma abantu bose bakundana, kwibuka ko urukundo ruryoha kandi rugashimisha ari urukundo rwo kurambana.
Yagize ati “Ni byiza kubwira uwo mukundana ko muzarambana, urwo rukundo ni rwo rwa nyarwo nubwo rwagira ibyiza n’ibibi, ariko urutajya rucogora ni rwo ruba ruhamye kandi ari urwa nyarwo”.

Iyi ndirimbo amashusho yayo yakorewe mu Rwanda, Visha Keiz akaba avuga ko atazahagarara muri iyi minsi gusohora indirimbo, kugira ngo abakunzi be bakomeze kuryoherwa n’inganzo ye.

Yagize ati “Ntabwo ngomba guhagarara, ntabwo muzicwa n’irungu, nzajya mbaha indirimbo rwose kandi zikoze neza, ibihe turimo ni umwanya mwiza wo gusabana n’abakunzi bacu mu ngeri zose”.

Visha Keiz amazina ye nyakuri yitwa Uwayezu Sylvie, avuka mu Mujyi wa Kigali i Remera, mu mwaka wa 2010 urugendo rw’ubuzima yarukomereje i Bugande mu Mujyi wa Kampala aho yatangiriye umuziki ndetse akaba ari n’umwe mu bakobwa babyinaga mu ndirimbo z’icyamamare Sheebah Kalungi basanzwe ari inshuti z’akadasohoka.

Visha Keiz

Usibye indirimbo nshya “My Way”, Visha Keiz afite indirimbo zagiye zikundwa zirimo nka Kunkyunyanga,Sinzaguhinduka, Addicted, Never Giver give up n’izindi.
“My Way” mu buryo bw’amajwi yakozwe na Laser Beat muri The Beam Beat naho amashusho atunganywa na Fab Lab.

Instagram

1,157 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *