Wizkid ashobora gufungwa nyuma yo gusuzugura bikomeye Perezida Muhammadu Buhari

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika cyane cyane mu gihugu cya Nigeria, Wizkid, yibasiye Perezida w’igihugu amushinja kunanirwa inshingano zirimo kugarura amahoro ku bantu baraswa ku karengane aho kwita ku bikora by’ibindi bihugu.

Wizikid, yatangaje amagambo akomeye abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, nyuma yo kubona ko Muhamadu Buhari yifurije Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump gukira Coronavirus, ubutumwa yatanze buhita busa n’ubusembuye umuhanzi Wizkid.

Donald Trump isn't your business. Face your country” – Wizkid Rips  President Buhari In A Lengthy Backlash - Shakarasquare

Ubutumwa Perezida Buhari yanyujije kuri Twitter ye yifuriza Donald Trump n’umugore gukira Covid-19, bwagiraga buti: “Nifurije Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump n’umufasha we, Melania, gukira neza kandi vuba Covid-19”.

Ubu butumwa Wizikid akimara kububona, yagaragaje ko atabwishimiye, abwira Perezida Buhari ko ibyo muri Amerika bitamureba na gato, ahubwo yakitaye ku bibazo by’abasore bakomeje kurasirwa muri Nigeria kandi barengana, mu gihe baraswa n’abashinzwe inzego z’umutekano.

Mu magambo bamwe bakoresha Twitter bafashe nk’agasuzuguro gakabije, mu gusubiza Buhari, Wizikid yagize ati “Donald Trump ntabwo ari ubucuruzi bwawe! Umusaza! Polisi / Sars iracyica urubyiruko rwo muri Nijeriya buri munsi! Kora ikintu! Nta kintu cyatuma uhangayikishwa n’Amerika! Ite ku gihugu cyawe !!”.

Ubutumwa bwa Wizikid kuri Twitter

Amagambo ya Wizikid yatumye abantu benshi batangira impaka z’urudaca kuri Twitter, bamwe bihaniza uyu muhanzi kutazongera gusuzugura Perezida w’igihugu amwita “umusaza” mu mvugo itubashywe, hari n’abibasiye uyu muhanzi basaba ko yatabwa muri yombi akiga kubaha no gukoresha imvugo nziza.

Nigerian singer Wizkid calls Buhari, Trump clueless leaders - P.M. News

Muri Nijeriya hamaze iminsi havugwa umutekano muke, aho ishami rya Polisi rishinzwe guca ubujura, SARS (Special Anti Roberry Squad), bivugwa ko rikomeje kurasa abasore baba bakekwaho ubujura rimwe na rimwe atari bo. Abanya-Nigeria bamwe barasaba Leta kugenzura neza iki kibazo aho kwica abakekwa.

329 total views, 2 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Dev Manager

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *