Nicki Minaj na Cardi B barwaniye muri New York Fashion week

Nicki Minaj na Cardi B  ni abaraperikazi bari kubica bigacika muri Amerika ariko iki kubavugwaho muri iyi minsi n’intambara y’amagambo iri hagati yaba bombi ,ubu byafashe indi ntera kuko baraye bakozanyijeho ubwo bari mu birori bya New York Fashion week .

Cardi B nk’umuraperi uri kuzamuka cyane  ku mugoroba washize yahuriye na Nick Minaj mu birori bya New York Fashion week maze uyu mubyeyi uherutse kwibaruka umwna w’umukobwa atangiza intambara ubwo yegeraga aho mugenzi we Nick Minaj yari yicaye agatangira kumutuka amubwira ko yareka gukomeza kugenda amuvugaho amagambo mabi .

Nubwo aba bakobwa batangiye baterana amagmabo Card B we yatangije intambara ariko abashinzwe umutekano barahagoboka  bafata uyu mukobwa bamushora hanze ariko yanga kuviramo aho amutera inkweto yari yambaye  bituma asohorwa yambaye ibirenge .

Aba bahanzikazi bombi bari bambaye amakanzu maremare ntibameranye neza kubera ibyo Nicki Minaj aherutse gutangaza ko Cardi B nta bushobozi afite bwo kurera umwana we w’umukobwa yise Kulture aherutse kwibaruka.

Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyi mirwano y’aba bagore,yagaragaje Cardi B ari gutuka cyane Nicki Minaj ndetse ari kugenda amwegera ngo amukubite abashinzwe umutekano barahagoboka.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru TMZ kivuga ku bahanzi muri USA,ni uko umurinzi wa Cardi B yagerageje kumubuza kwegera Nicki Minaj byatumye akubita inkokora atabishaka uyu mugore hejuru gato y’ijisho..

Nyuma y’ubu bushyamirane,Cardi B yahise ajya kuri Instagram atuka bikomeye Nicki Minaj amwita indaya,n’ibindi bitutsi bibi Umuryango utasubiramo ndetse amwizeza ko niyongera kumuvugaho ibinyoma,bazarwana intambara ikomeye.

Aba bahanzikazi bayoboye Rap yo muri USA mu cyiciro cy’abagore bamaze iminsi bakora indirimbo buri wese atuka mugenzi we aho byitezwe ko intambara yabo igikomeza.

NSANZABERA JEAN PAUL

www.kigalihit.rw

 

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *