
Moses Ssali uzwi nka Bebe cool akaba ari umuyobozi mukuru wa Gagamel ari mu byishimo byinshi nyuma yo kuzuza Inzu ye nziza cyane iri ku muhanda wa Lubowa ugana Entebbe.
Amakuru yo yuko gutungurana yavuzwe n’umwe mu nshuti za Bebe Cool ko uyu mugabo akomeje gutera imbere ndetse no kwitegura cyane kuzasangira no gutaramana n’inshuti ze ubwo azaba yatashye iyo nzu.
Bebe Cool uherutse gufata Icyemezo mumminsi ishize cyo kutazongera gutaramira mu ruhamwe nyuma yo guterwa amacupa n’amabuye ubwo yari mu gitaramo cya Swangza Avenue cyari cyabereye ahazwi nka Lugogo Cricket Oval yavuze ko ari gutegura igitaramo kihariye n’inshuti ndetse na bamwe mubagize Itsinda rya Gagamel bazaba baturutse impande zombi kandi batumiwe .
Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo Batidemu amaze iminsi acecetse cyane ari kwita ku bikora bye bimuteza imbere gusa aherutse gushyira hanze amafoto y’iyo nzu yaramaze kuzura maze bituma bamwe mu birirwaga bamuvuga nabi baceceka kabone ko uyu mwaka yakomeje kugenda akora ibikorwa byinshi abantu bagiye bamushimiramo .