Lick Lick yahakanye ko atari mu rukundo na Princess Priscillah

Mbabazi Isaac  wamenyekanye cyane nka Lick Lick ni umuproducer w’umunyarwanda  ukorera  muri Leta zunze ubumwe z’amerika nyuma yo kuvugwaho kuba mu rukundo n’umuhanzikazi Princess Priscillah we akomeje guhakana yivuye inyuma ko Atari mu rukundo nuwo muhanzikazi.

Mu mpera za Kino cyumweru  uyu musore yagiranye ikiganiro nimwe mu maradiyo akomeye  maze aherako ko anasubiza ikibazo yari abajijwe  ku bijynanye n’urukundo ruvugwa  hagati ye na Priscillah

Yagize ati “Ni ibintu abantu bajya bavuga kenshi cyane ariko nta bwo ari byo.Ni umunyeshuri wiga, hari igihe njya gukorera California n’abandi bahanzi hanyuma nkabasanga aho bari. Ayo ni makuru y’ibihuha.”

Nyuma yibyo byose uyu muhanzikazi princess priscillah nawe  yari yatangarije ikinyamakuru igihe mu myaka ibiri ishize ko atari mu rukundo n’umuhungu numwe ahubwo ko ahugiye mu kazi ke” Yagize ati “Ni kenshi bamvuzeho kuba mu rukundo n’abasore batandukanye ariko mu by’ukuri ubu nta muntu nkundana nawe, ntabwo dukundana icyo nshyize imbere ni ukwagura umuziki.”

Lick yakundanye igihe kinini na Oda Paccy aho baje gutandukana nyuma yo kwibaruka umwana umwe w’umukobwa.

Princess si bwo bwa mbere avuzweho gukundana n’ibyamamare hano mu Rwanda kuko mu mwaka wa 2012 yavuzweho kuba mu rukundo na Man Martin nyuma aza kugurikirwa n’umuhanzi King James.

Lick Lick akorera indirimbo abahanzi b’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barimo nka Meddy na The Ben gusa aba bose bakaba baba muri Leta zitandukanye.

Nsanzabera Jean Paul

www.kigalihit.rw

 

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *