
Kuri mugoroba wo ku wa gatatu tariki 27 Nzeri 2018 nibwo umuhanzi Dj Pius ari kumwe n’irindi tsinda ry’aba dj bazwi hano mu Rwanda bamuritse kompanyi ibahuriza hamwe bise 1k Entertaniment izajya inafasha Dj Pius ndetse n’umuhanzi Amalone .
1K entertainment nkuko buasobanuwe n’umuyobozi mukuru wayo Dj Focus watangije iyi Kompanyi ari kumwe na Dj Pius mu mwaka 2007 yavuze ko akazi kabo ari kamwe mu gakunzwe cyane kandi akaba ari kompanyi ihuriwemo n’abadj’s bagera kuri 16 bazajya bitabazwa mu bitaramo bitandukanye hano mu mugi wa Kigali ndetse no gutegura ibitaramo bitandukanye bizajya bibera mu tubyiniro dutandukanye gusa ikindi kintu yavuze k’igirakamaro nuko baszashyira ingufu nyisnhi mu gufasha Impano nshya kandi nkuko yabisasobanuye akab ayahise ahishura ko nubwo bafatanyije na Dj Pius ari umwe mu bahanzi batangiriyeho mu kumusinyisha ndetse n’umusore w’ijwi ryiza cyane witwa Amalone .
Mw’ijambo rye Umuhanzi Ukizamuka Amalone yavuze ko kuva abonye Umujyanama aribwo agiye gukomeza kurushaho gukora cyane kandi ko agize amahirwe yo kuba ahuye n’abanyamakuru benshi bakora ibijyanye n’imyidagaduro akaba abona ari izindi ngufu ninshi yugutse , yanaboneyeho umwanya wo kubamurikira amashusho y’indirimbo ye nshya yise yambi.
Ku ruhande rwa Dj Pius yavuze ko yishimiye kuba agiye gukorana na 1k Entertainment nubwo ariwe wayishinze gusa yahamije ko we ayirimo nk’umuhanzi kandi nk’umwe mu badj batangiye kera .
Abajijwe ku ndirimbo ye Nshya yise Mana we yavuze ko yakoranye na Lady Jaydee yasubijeko nyuma yuko inshuti ze zyimwumvishije uwo muhanzikazi wakunzwe mu bihe byahise yihamagariye Pius amusaba ko bayikorana nubwo bitari ibintu byoroshe we yishimira ko byagenze kugeza ubwo ayitugejejeho .
Reba hano uko byari byifashe mu mashusho mugezwaho na KTV Rwanda
NSANZABERA JEAN PAUL
www,kigalihit.rw
.