Safi Madiba na Emmy bataramiye muri Arizona

Abahanzi nyarwanda Safi Madiba na Emmy bataramiye abakunzi babo muri leta ya Arizona, mu Mujyi wa Phoenix, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Safi madiba urikuzenguruka imijyi itandukanye akora ibitaramo mu myiteguro y’igitaramo azakorera mu Rwanda, yataramiye muri Arizona ndetse akaba ari ubwa mbere yarahataramiye.

Muri ibi bitaramo yafatanyije na Emmy warumaze igihe kinini atagaragara mu muziki. 

Safi yabwiye itangazamakuru ko yagiriye ibihe byiza muri Arizona. Ati “Muri Arizona nahagiriye ibihe byiza, ntakubeshye nta kintu gishimisha nko kuririmbira hirya y’u Rwanda ariko ugasanga abantu bitabiriye igitaramo bazi indirimbo zawe, muraziririmbana imwe ku yindi. Byari iby’agaciro gakomeye.”

Safi Madiba ari mu myiteguro yo kwerekera mu Bufaransa aho azataramira abakunzi be ku wa 9 Ugushyingo 2024, mu gitaramo kizabera i Lyon.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *