Bull Dogg yihaye intego ihambaye, ku muryango wa Jay Polly umaze imyaka 3 yitabye Imana.

Umuraperi Bull Dogg yihaye intego yo kudatuma umuryango wa mugenzi we Jay Polly babanaga muri Tuff Gang uzima cyangwa ngo wibagiranye ahubwo ugahora unezerewe ndetse uhabwa agaciro ukwiriye.

Aya masezerano Bull Dogg yayatanze mu muhango wo kwibuka umuraperi Jay Polly, ku munsi w’ejo tariki ya 02 Nzeri 2024 mu irimbi ashyinguyemo rya Rusororo, Nyuma y’imyaka itatu amaze yitabye Imana ariko atibagirana mu mitima y’abakunzi be ndetse n’abakunzi ba Muzika nyarwanda muri rusange.

Muri iki gikorwa cyo kunamira no kwibuka Jay Polly, Bull Dog yasezeranyije umuryango wa nyakwigendera, kuzakora uko ashoboye ntibaheranwe n’agahinda, ari nako agaragaza ikintu azahora yibukira kuri mugenzi we.

Mu ijwi ririmo ikiniga, Bull Dog yasezeranyije umuryango wa Jay Polly by’umwihariko umugore n’umwana yasize kubaba hafi, agakora uko ashoboye ntibaheranwe n’agahinda. Ati Njya nganira n’umugore wa Jay Polly nkamubwira ko nzamuba hafi uko nshoboye. Wenda sinakora ibyo yakoraga, ariko niba yarajyaga agutembereza n’ibindi bintu byo kwishimisha, nange nabikora ariko ntiwumve wihebye.”

Uyu muraperi kandi, yanakomoje ku mukobwa Jay Polly yasize, aho yavuze ko nawe amufata nk’umwana we, bityo akaba yifuza ko bazajya bahura akamuganiriza ku bigwi bya se bijyanye n’imyaka ye. Bull Dog kandi, yagaragaje ko iteka azahora  azirikana ko Jay yamwigishije kwihangana akanazirikana inama yamugiraga.

Yashimangiye ko yari umunyeshuri w’ubuzima, umuhungu wihangana, ugira bagenzi be inama, ndetse akaba n’umuntu wahuye n’ibibazo guhera akiri muto kugera atabarutse. Ati Yambereye inshuti nziza kandi twagendanye urugendo rw’ubuzima, nkamugisha inama kandi akampa inama nziza.”.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *