Riderman ,Bull Dogg na bandi baraperi basaga 10 bashimangiye ko Hip Hop ikiyoboye mu muziki nyarwanda

Mu ijoro ryo ku wa 16 Ugushyingo 2024 mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Kigali Universe Abaraperi Riderman na Bull Dogg,Bushali  na  bandi  basaga  10  bari bategerejwe na benshi mu gitaramo “Keep It 100 Experience” cyatewe inkunga n’uruganda rwa Skol binyuze mu cyikonyobwa Skol Malt, bongeye gukumbuza abakunzi abakunzi  ba Hip Hop

Aba baraperi bahuriye muri iki gitaramo cyabereye muri Kigali Universe mu ijoro rya tariki 16 Ugushyingo 2024 cyari kiyobowe na MC Anita Pendo na Kate Gustave.

Ni igitaramo cyahurije hamwe abaraperi 11 cyongeye gukumbuza abakunzi ba muzika icyiswe “Icyumba cy’Amategeko”.

Icyatumye benshi bakumbura iki gitaramo ni uburyo Riderman na Bull Dogg basangiye urubyiniro bisa neza nk’uko babigenje muri Kanama ubwo bamurikaga album bahuriyemo bise “Icyumba cy’Amategeko”.

Bull Dogg yabanje ku rubyiniro yinjiriye mu ndirimbo ‘Mood’ yakoranye na B-Threy, akomereza ku ndirimbo ‘Puta’ yakoranye na Juno Kizigenza.

Iyi ndirimbo iherutse kuzuza Miliyoni ebyiri z’inshuro z’abantu bayirebye kuri YouTube. Ubwo yuzuzaga Miliyoni 1 kuri YouTube, Bull Dogg yagaragaje ko ashaka kongera gukorana indirimbo na Juno kandi igakorwa na Prince Kiiiz. Asoje yagize ati “Reka uyu munsi tuwugire uwa Hip Hop gusa”.

Ibi byatumye akomereza ku ndirimbo ye ‘Pekoni’ yaciye ibintu mu bihe bitandukanye. Ku rubyiniro, Bull Dogg yari kumwe n’umusore wamwakiraga mu kuririmba, basoreza ku ndirimbo ze zakunzwe nka ‘Cinema’, ‘Nk’umusaza’,

Nyuma y’izi ndirimbo Bull Dogg yahise yakira Riderman baririmbana indirimbo “Hip Hop” imwe mu zigize album bakoranye ubundi amusigira urubyiniro.

Riderman yabanje kugukorwa n’uburyo DJ yacurangagamo indirimbo amusaba ko ‘twakora ibintu nk’uko twabipanze’. Uyu mugabo yinjiriye mu ndirimbo ‘Horo’, ‘Mambata’ yakoranye na Safi Madiba, akomereza ku ndirimbo ‘Haje Gushya’.

Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo ‘Igicaniro’ yagiye yifashisha mu bitaramo binyuranye. Riderman yageze ku ndirimbo ‘Ikinyarwanda’ yakoranye na Bruce Melodie.

Uyu muraperi yanaririmbye indirimbo ‘Ntakibazo’ yakoranye na Urban Boys na Bruce Melodie. Iri mu ndirimbo zakunzwe cyane mu myaka 10 ishize.

Mu bitaramo nk’ibi bihuza umubare munini, Riderman ntajya yibagirwa kuririmba indirimbo nka ‘Till I Die’ yakoranye na Urban Boys, ‘Depanage’ yakoranye na Ariel Wayz.  Yavuye ku rubyiniro ahagana saa 12: 46′ ashimirwa umwanya we muri iki gitaramo.

Iyi Album iriho indirimbo yise ‘Hip Hop” yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Inthecity afatanyije na Knoxbeat, iriho kandi indirimbo bise ‘Miseke Igoramye’ yakozwe na Firstboy na Knoxbeat, ‘Amategeko 10’ yakozwe na Knoxbeat, ‘Nkubona Fo’ yakozwe na Dr Nganji ndetse na Knoxbeat, ‘Muba Nigga’ yakozwe na Knoxbeat ndetse na ‘Bakunda Abapfu’ yakozwe na Kdagreat na Knoxbeat.

Ni Album iherekejwe n’ibimenyetso birimo nk’icy’umusaraba, amadarubindi (Lunettes) ndetse n’ikimenyetso cy’umunzani usobanura amategeko.

Riderman aherutse gutangaza  ko atari we wahisemo izina bise iyi Album “Icyumba cy’amategeko”, ahubwo ni igitekerezo cya mugenzi we Bull Dogg washingiye ku izina ry’indirimbo ya Gatatu ‘Amategeko 10’ iri kuri iyi Album.

Ati “Izina ‘Icyumba cy’amategeko’ ntabwo ari njye warihisemo mu by’ukuri. Ni izina rigendeye ku ndirimbo ya Gatatu iriho yitwa ‘Amategeko 10, izina ariko ntabwo ari njye warihisemo, ni igitekerezo cya Bull Dogg. Nabivuga gutyo mu magambo macye.”

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *