Urugo rwa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, rwagabweho igitero mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Ukwakira, bigakekwa ko umutwe wa Hezbollah uri mu ntambara na Israel ari wo wagabye iki gitero.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasobanuye ko uru rugo rugo ruherereye mu gace ka Caesarea rwagabweho igitero na drone yaturutse muri Liban.
Byasobanuye ko ubwo iki gitero cyagabwaga kuri uru rugo, Netanyahu n’umugore we Sara batari barurimo, kandi ko mu bari barurimo nta wakomeretse.
Igi gitero kigabwa mu gihe ingabo za Israel zikomeje kurwana n’umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah ukorera muri Liban.
Ingabo za Israel zatangaje ko mu gitondo cy’uyu munsi, Hezbollah yohereje izindi drones ebyiri mu Murwa Mukuru, Tel Aviv, zihanurirwa mu kirere.
Urugo rwa Netanyahu rwagabweho igitero muri iki gitondo