Inzobere yashyize ‘Pariki y’Ibirunga’ muri hatanu ukwiye gusura coronavirus irangiye –impamvu+amafoto

Kubera icyorezo cya coronavirus ubukerarugendo ni kimwe mu bikorwa byahagaritswe hagamije kwirinda ikwirakwira ryacyo.Lee Kelsall, Inzobere mu bukerarugendo muri Afurika akaba n’umuyobozi w’ikigo Ker & Downey Africa kiyobora ba mukerarugendo yavuze bamukerarugendo bakwiye gutegura ahantu bazasura guma mu rugo irangiye.

Ati “Ibi bifite akamaro cyane kuko bizatuma lodges(hoteli ziba mu mashyamba) zigumana abakozi kandi zikomeze kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima”.

Iyi nzobere mu by’ubukerarugendo yavuze ahantu hatanu ibona abantu bakwiye gusura nyuma ya coronavirus inavuga impamvu aho hantu babikwiriye.

Pariki y’Ibirunga mu Rwanda

Lee Kesall avuga ko bitewe no kuba muri iki gihe cya coronavirus inkunga zijya mu kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima zaragabanutse cyane abantu bazaba bafite amatsiko yo kureba uko ingagi zibayeho muri iki gihe.

Pariki y’Iburunga iherereye mu ishyamba rigwamo imvura nyinshi mu majyaruguru ashyira iburengerazuba bw’u Rwanda. Ifite ubuso bwa kilometero kare 160. Ba mukerarugendo bahakundira ko izi nyamaswa z’ingagi zo mu misozi nta handi zisigaye ku Isi uretse muri aka gace, bahakundira kandi ko ari mu misozi baterera bajya kuzireba (hiking), ikindi kizajya gituma bahasura cyane ni Bisate Lodges (hoteli ikomeye iri muri iyi pariki).

Okavango Delta, Botswana

Okavango Delta ni ikibaya kinini cyane kiri mu majyaruguru ya Botswana, kibamo amazi menshi bigatuma inyamaswa zirimo intare, inkura, ingona, inzovu n’izindi zikunda kuhaba. Lee Kesall avuga ko nyuma y’impeshyi ya 2019 yumva afite amatsiko yo kongera kujya kuhasura by’umwihariko agasura lodge yitwa Xigera Safari Lodge biteganyijwe ko izatahwa ku mugaragaro muri uyu mwaka wa 2020.

Isumo rya Victoria, muri Zimbabwe

Aya mazi y’uruzi rwa Zamberi ahanuka hejuru ku rutare ari menshi agakora isumo rimaze ibinyacumi by’imyaka ari rinini cyane, abantu bavuga ko amazi yaryo yiyongere biruseho bitewe n’imvura yaguye muri iki gihe. Lee Kelsaal akavuga ko iri sumo ba mukerarugendo barishyira ku rutonde rw’aho bateganya gusura muri 2021.

Pariki y’igihugu ya Serengeti, muri Tanzania

Iyi ni pariki iri ku buso bunini cyane buruta kimwe cya 2 cy’u Rwanda (kilometero kare 14 750). Ibamo inyamaswa nyinshi nini zirimo imikumbi myinshi y’intare. Izi ntare ngo zariyongere muri iyi minsi. Lee Kesall avuga ko amakuru ahabwa n’abakora muri iyi pariki ari uko yarushijeho kuba nziza. Avuga ko yasuye iyi pariki kandi ko azakomeza kuyisura inshuro nyinshi mu buzima bwe.

Muri iyi pariki harimo lodge yitwa ‘Singita Sabora Tented Camp’ ifitanye isano na Singita Lodge yubatswe mu Rwanda muri pariki y’ibirunga.

Ubutayu bwa Namib muri Namibia

Ubu butayu bivugwa ko aribwo bumaze imyaka myinshi cyane ku Isi (imyaka miliyoni 55), bufite uburebure bwa kilometero 1 900 uvuye ku nkombe z’inyanja ya Atlantic winjira mu gihugu cya Namibia. Bubamo pariki yitwa Naukluft National Park. Lee Kelsall avuga ko igihugu cya Namibia cyatunganyije ubu butayu gishyiramo hoteli zo kuruhukiramo, gishyiramo ikoranabuhanga rigezweho ku buryo budakomeza kuba ikitumvingoma. Avuga ko ari ahantu ba mukerarugendo bakwiye gutekereza kuzasura nyuma ya guma mu rugo ubwo ubukererarugendo n’ingendo zo mu kirere zizaba zakomorewe.



Ubu butayu nibwo bufotorwa cyane mu Isi, bufite udusozi dukozwe n’umucanga w’umutuku

Fobes

379 total views, 2 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: mc dammy emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published.