
Muri iyi minsi mu Rwanda mu mujyi wa Kigali, bimwe mu birori bigezweho cyangwa byitabirwa cyane harimo ni iby’abambaye ‘Ecouteurs’ bizwi nka Silent Disco.
Ibi bitaramo bimaze kwigarurira imitima ya benshi ku buryo usanga aho byabereye haba hakubise huzuye abakunzi b’imyidagaduro, kuri ubu hakaba hatahiwe ikindi gitaramo gikomeye kizabera mu mujyi wa Kigali.
Iki gitaramo cya Silent Disco gitegurwa na kompanyi y’umunyarwandakazi yitwa Lian Events, bikaba byitezwe ko kizaba gicurangwamo n’aba Djs bakomeye hano mu Rwanda barimo Phil Peter, Dj Ira, Selekta Copain, Dj Lenzo, Dj Kerb, Dj Africa aba Dj barindwi bakomeye hano mu Rwanda bazaba bacurangira abazitabira iki gitaramo.
Mu kiganiro bamwe mu badj bazasusurutsa abakunzi ba muzika idasakuza babasabye ko bazaza ari benshi kuko uwo munsi bazabona itandukaniro ni bindi bitaramo bya silent disco bagiye babona hano mu mugi wa Kigali kandi babasaba kuzahagerera igihe kuko uzatinda ashobora kuzabura aho ahagarara .
Iki gitaramo kizabera kuri The Manor Hotel tariki 30 Ugushyingo 2018 kukinjiramo bikazaba ari amafaranga ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5000frw).