
Ubutegetsi bwa Israel bwanze ko abagore babiri b’abadepite mu nteko ya Leta zunze ubumwe za Amerika baza muri iki gihugu, aba bagore basanzwe bazwiho kunenga ubutegetsi bwa Israel.
Ni Ilhan Omar na Rashida Tlaib bagombaga gusura agace ka West Bank n’uburasirazuba bwa Yeruzalem mu cyumweru gitaha. Aba bagore basanzwe batavuga rumwe na Perezida Donald Trump.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Bwana Trump yanditse kuri Twitter ko “byaba ari intege nke” kwemera ko binjira muri Israel.
Madamazera Omar avuga ko kubabuza kugera muri Israel ari “igitutsi kuri demokarasi n’igisubizo kibi ku bategetsi bari bifuje gusura igihugu cy’inshuti”.
Bwana Trump yari yatangiye kare kwandika kuri Twitter asaba ko aba badepite batemererwa kwinjira muri Israel.
Yanditse ati: “Banga Israel n’abaturage bose b’Abayahudi, nta kintu kandi cyavugwa cyangwa cyakorwa ngo imitekerereze yabo ihinduke”.

Ba Madamazera Omar na Tlaib bombi bashyigikiye inkubiri yo kurwanya ibikorwa bya Leta ya Israel, ariko bahakana ibyo baregwa na Trump byo kuba banga Abayahudi.
Amategeko ya Israel yima Visa umunyamahanga wese wamagana mu buryo bwose ubutegetsi bwa Israel, yaba mu bukungu, umuco cyangwa uburezi.
Abategetsi b’iki gihugu ariko mu bihe bishize bavuze ko bagiye gushyiraho irengayobora ku bategetsi bo muri Amerika, mbere yo kwisubiraho kuri iki cyemezo.

Omar na Tlaib urugendo rwabo muri Israel rwagombaga gutangira ku cyumweru, bari bafite n’umugambi wo gusura abaharanira amahoro bo muri Israel n’abo muri Palestine.
Madamazera Tlaib we yari afite gahunda yo kuhamara iminsi ibiri irenga kuri gahunda yabo kugira ngo asure nyirakuru uba muri Palestine.
Bwana Trump usanzwe ari inshuti magara ya Benjamin Netanyahu wa Israel – yashyamiranye n’aba badepite b’abagore avuga amagambo bamwe bise ay’irondaruhu.
Bwana Trump yavuze ko aba badepite bagomba gusubira iwabo, mu bihugu ababyeyi babo bakomokamo.
Madamazera Tlaib umudepite wa mbere mu nteko ya Amerika ukomoka muri Palestina yavukiye i Michigan muri Amerika,naho Omar Ilhan wo muri Leta ya Minnesota yavukiye muri Somalia.
Ambasade ya Amerika muri Israel yasohoye itangazo rivuga ko Amerika “ishyigikiye kandi yubashye icyemezo cya Israel cyo kubuza aba badepite kwinjira”.
Muri iri tangazo David Friedman ambasaderi wa Amerika muri Israel avuga ko Israel “ifite ubu burenganzira kuri ziriya mpirimbanyi nk’uko yabuza kwinjira abitwaje intwaro zisanzwe
Komite ishinzwe ibya rubanda mu nteko ya Amerika yo ivuga ko nubwo idashyigikiye ibitekerezo by’aba bagore birwanya ibikorwa bya Israel ariko “umudepite wese adakwiye kubuzwa gusura no gutembera ku nshuti yacu Israel”.