
Mu mukino utegerejwe hano i Kigali kuri iki cyumweru taliki ya 9;uzahuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” ndetse n’Intare za Ivory Coast;abanyarwanda benshi bahigiye gutiza umurindi ukomeye abasore babo bityo Amavubi akabona amanota 3.
Ni umukino utegerejwe na benshi aho ikipe y’igihugu Amavubi benshi bayibonamo ko kuri iyi nshuro bitewe nuko abakinnyi bahamagawe bari kwitwara aho bakina hatandukanye ndetse harimo n’abakina hanze y’u Rwanda bagera ku 10 ugashyiraho abo mu Rwanda nabo bazamuye urwego cyane cyane nk’abasanzwe bakina muri Rayon Sports igeze muri 1/4 cya Caf Confederations Cup;ko bazamuye urwego cyane bityo bihesha ikizere cyo kuba u Rwanda rwabona amanota 3 ya mbere mu Itsinda ruherereyemo.
Abafana bahigiye gutsinda
Twaganiriye n’abafana batandukanye bamwe banarebye imyitozo y’ikipe y’igihugu batubwira ko bo icyo bazakora ni ugufana kuhera umukino utangiye kugeza urangiye.Ikindi kandi ni imyambaro myiza y’amabara y’igihugu.”Twiteguye neza cyane gufana iminota yose mbese igitego cy’abafana cyo kirahari pe”
“Twebwe nk’abaRayons rwose tugomba kuza gufana ikipe yacu y’Igihugu dukunda cyane tukayifana iminota yose 90 ndetse twe turabona nidufana cyane iriya kipe tuzahura nayo tuzayitsinda ibitego 2-0” Abafana twaganiriye
U Rwanda ruri mu itsinda H aho ku munsi wa mbere w’iyi mikino, u Rwanda rwatsinzwe na Centrafrique ibitego 2-1 mu gihe Côte d’Ivoire yatsinzwe na Guinea 3-2.
Foto:NewTimes
394 total views, 2 views today