Abafite abakunzi kubafata neza nibyo umuhanzi Jason CBoy yibanzeho mu ndirimbo nshya Take Care yashyize hanze

Umuhanzi Cboy yashyize hanze indirimbo nshya yitwa Take Care muri iyi ndirimbo akaba ashishariza abafite abakunzi kubafata neza ndetse banitondera kwitondera ibyo bahura  nabyo  mu buzima  bwa buri munsi ahubwo bagaha umwanya urwo bakundana.

Umuhanzi Ndizeye Evangeliste uzwi nka  Jason Cboy  ni umuhanzi uri  kuzamuka neza  mu ruhando rwa  muzika Nyarwanda Uyu musore  uvuka  ku babyeyi  bitwa  Benjamin na  Clementine  ni umunyempano watangiriye  mu umuziki  akiri muto aho yaririmbaga  muri korali y’idini ya  ADEPR Gasave akaba yashyize hanze indirimbo Take Care asaba abakundana gufata  umwanya wo  kwita ku bakunzi babo ndetse  no  kwitondera ibyo bahura  nabyo  mu buzima  bwa buri munsi .

Nkuko umuhanzi Jason Cboy yabitangarije Kigalihit akaba yadutangarije impamvu yamuteye gukunda  kuririmba  indirimbo zisanzwe nubwo  yakuze  akunda   kuririmba indirimbo zihimbaza Imana aho yagize ati “Nubwo nakuriye mu muryango  wa babyeyi basenga  sinigeze nca inyuma idini  gusa  bigeze  igihe cyo  kugaragaza impano yanjye bigendeye ku bahanzi  nakuze nkunda barimo Micheal Jackson wari umwami wa Pop”.

Nkuko kandi Jason Cboy yakomeje abitangariza Kigalihit akaba yakomeje adutangariza ko ubwo yari agize imyaka icumi yatangiye kujya yandika  uturirimbo  tw’abana  yumva azaturirimba  amaze  gukura yisanze  atangiye kuziririmbira abantu  bo mu gace avukamo mu birori bitandukanye niho yahise yumva ko impano igiye kuba  impamo aho twamubajije ku bijyanye n’indirimbo ye  ya mbere  mu rugendo rwe  yise Take  care  yatubwiye ko ari indirimbo yakoreye abakundana bose  aho yishyize  mu mwanya w’umuhungu wereka umukobwa ko aruta byose  kandi azamwitaho igihe  icyo aricyo cyose azamuba hafi mu rukundo rwabo bombi.

Iyi ndirimbo Take Care akaba ari indirimbo avuga ko yitezeho ko igera ku bantu bose kandi ikanyura imitima ya benshi ndetse ikibutsa abantu bose uburyo biyumva iyo batekereje ku bakunzi babo  ndetse akaba avuga ko iyi ndirimbo yatumye inshuti n’abavandimwe biyemeza gukomeza kumutera inkunga mu magambo no mu bikorwa aho uyu muhanzi uzi gucuranga gitari na piano, avuga ko mu bikorwa biri imbere afite harimo gusohora indirimbo nyinshi no gukora Album.

Umuhanzi Jason  Cboy akaba aririmba mu njyana nyinshi zitandukanye ariko cyane cyane Pop na RnB Soul aho iyi ndirimbo Take Care mu buryo bw’amajwi yakozwe na Knox Beat muri Monster Records naho amashusho yayo akaba yaratunganyijwe na Eliel Filmz. 

Mu  gusoza  Jason CBoy akaba yadutangarije ko  afite  gahunda  yo gukora  ibikorwa byinshi kandi byiza bizatuma amenyekana ku rwego mpuzamahanga ikindi  nuko yifuza  gushaka ubushobozi bwo gufasha abandi bakizamuka kugera ku nzozi zabo.

Kanda hano urebe amashusho Take Care ya Jason CBoy

754 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Blackcat Thierry

Leave a Reply

Your email address will not be published.