
Mu mpera z’icyumweru gishize abaganga bo muri Ethiopia babaze umugabo bivuga ko yari arwaye mu mutwe bamusangana imisumari 122 mu gifu buri umwe areshya na sentimetero icumi. Dr Dawit Teare yavuga ko hari ibindi basanze mu nda ye birimo ibice by’amacupa.
Ngo amaze imyaka icumi arwaye mu mutwe kandi ngo muri icyo gihe ngo hari ibimanyu n’ibindi bintu by’ibyuma yamiraga.
Dr Dawit avuga yemeza ko uriya mugabo yariye biriya bintu ariko ngo akarenzaho amazi.
The Citizen yanditse ko ubu mu mpera z’iki cyumweru uriya mugabo yabazwe bamukuramo biriya bintu ubu akaba ari kugarura agatege.
Uriya muganga yavuze ko nubwo ngo hari bamwe mu barwayi bo mutwe yagiye abaga akabasangana utwuma mu nda baba baramize, ariko ni ubwa mbere abonye umuntu wamize ibinganakuriya kandi bityaye.