Abagize itsinda ry’abafana ba The Same basuye Jay Luv uherutse kubura umubyeyi we- AMAFOTO!!

Kuri uyu wagatandatu tariki 25/08/2018 i Rubavu mu mujyi wa Gisenyi nibwo abagize itsinda ry’abafana ba The Same bazwi nka “The Same Abiru Family” basuye Jay Luv uherutse kubura umubyeyi we.

 

Aba bafana bitsinda rya The Same bakaba bahuriye mu rugo rwa nyakwigendera Aloys wari umubyeyi wa Jay Luv umwe mu basore bagize iri tsinda rya The Same

Ahagana muma saa cyenda  nibwo aba  bafana bari bageze mu rugo iwabo wa Jay Luv, bahabwa ikaze na Jay Luv arikumwe n’abagize umuryango we.

Nkuko babitangarije Kigalihit.rw, Iki akaba ari igikorwa bateguye mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo umuryango wa Aloys wari umubyeyi wa Jay Luv uherutse kwitaba Imana mu minsi ishize.

“Ni igikorwa cy’urukundo twateguye, nkuko bisanzwe dusanzwe turi abafana ba The Same, rero ntago umwe mu bagize The Same yahura n’ikibazo nkiki cyo kubura umubyeyi ngo tubure kumugaragariza urukundo” – Patrick umwe mu bafana ba The same aganira na kigalihit.rw

Patrick wambaye umupira w’umutuku n’ingofero

Yakomeje agira ati: “Nkabafana twashatse kugira icyo dukora mu rwego rwo gukomeza kwifatanya nuyu muryango, ni muri urwo rwego mu bushobotsi buke bwacu twakusanyije inkunga ari nayo twaje kubashyikiriza uyu munsi”

“Mwizina rya THE SAME ndetse n’umuryango wa Jay Luv muri rusange  dufashe aka kanya ngo tubashimire tubikuye ku mutima urukundo rwanyu mudahwema kutugaragariza kandi uwaje kudusura nuwabitekereje wese Imana imuhe umugisha kandi isubize aho mwakuye” ubutumwa Jay Fary yageneye aba bafana.

Tubibutseko uyu mubyeyi wa Jay Luv yatabarutse mu gitondo cya tariki ya 9 Kanama 2018 azize urupfu rutunguranye.

Itsinda rya The Same ni rimwe mu matsinda akomeye akorera umuziki hanze y’umujyi wa Kigali, iri ryagiye rigaragaza ko rifite inyota yo kwagura muzika yabo ikagera mu gihugu hose ariko bakorera mu ntara dore ko bakunze kubarizwa i Rubavu, ariko muri uru rugamba barimo bakomeje guhura n’inzitizi zitandukanye harimo no kwirengagizwa  mu marushanwa atandukanye nkuko bo babitangaza.

REBA AMAFOTO:

Abiru bagera mu rugo kwa Jay lUV

Bashyikirije uyu muryango inkunga bakusanyije

Hagati ni Musumeni Theophile murumuna  wa Jay Luv

Abasore bagize The Same barikumwe n’umufana

Maman wa Jay Luv

Jay Fary yaganirije aba bafana amwe mu mateka y’itsinda rya The Same

Nyuma bafashe ifoto y’urwibutso

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *