Abahamijwe gusambanya abana no gufata ku ngufu bagiye kujya bandikwa bashyirwe ku karubanda

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, bwatangaje ko hagiye gushyirwaho igitabo kizajya cyandikwamo abahamwe mu buryo budasubirwaho n’ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu.

Ibyaha byo gusambanya abana ni kimwe mu bihangayikishije cyane igihugu kubera uburyo bigenda bifata intera itari nziza ndetse ababikora bakiyongera nubwo bahanwa by’intangarugero.

Imibare y’uburyo ibirego byo gusambanya abana byatanzwe igaragaza ko mu 2016/17, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego 2091, mu 2017/18 biba 3060 naho mu 2018/19 yakira ibirego 3512.

Mu bantu bakurikiranyweho ibi byaha, mu 2018/2019 ni 3417, mu 2017/18 bari 3001 naho mu 2016/2017 ni abantu 2092.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yabwiye IGIHE ko gushyiraho uburyo bwo kwandika abahamijwe ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu, ari ingamba yatekerejwe kugira ngo ababikoze bahanwe ariko banamenyekane.

Yakomeje avuga ko ari ugushyiraho nk’igitabo abantu bakoze ibi byaha bandikwamo kugira ngo rubanda babamenye kuko ibyaha baba bakoze biremereye ndetse bigira n’ingaruka ku babikorewe mu buzima bwabo, yaba ku mubiri, guterwa inda bakiri bato, indwara, ingaruka mu mitekerereze ndetse n’ipfunwe muri sosiyete.

Yagize ati “Icyo tugamije ni ukugira ngo abantu babitinye, uretse no kuba hari ibihano bihari ariko n’utekereza kubikora amenye ko uretse kuba azahanwa, azanagaragara muri rubanda, bizamugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose busanzwe. Niba yateye undi ingaruka z’ubuzima bwe, kuki rubanda we batamumenya?”.

Nkusi yakomeje asobanura ko ari ugushyiraho uburyo butuma abantu batinya icyaha no kugikumira ku rwego rw’uko n’ugiye kugikora atekereza ko uretse guhanwa azanagira icyasha agendana iteka kandi rubanda bose bakizi.

Ati “Niba ari umwarimu wigisha abana, nakomeze kubigisha. Niba ari pasiteri cyangwa undi muntu, ntibyumvikane ko yahanwe byarangiye, igihano yakirangije, ngo ejo anakomeze ave i Kigali ajye ahandi yigishe ijambo ry’Imana”.

Nkusi avuga ko n’abahamwe mu buryo budasubirwaho n’ibi byaha mbere y’uko iki gitabo kijyaho bashobora kuzandikwa.

Ati “Icyo tugiye gukora ni uko urutonde ruzajya ku karubanda, tuzareba abantu bahamwe n’ibyaha mu buryo budasubirwaho. Ntabwo niba umuntu ari mu bujurire cyangwa ukekwaho ibyo byaha ataraburana, wamushyira kuri urwo rutonde kuko ntabwo aba yagahamijwe ibyaha n’inkiko”.

Ubushinjacyaha busobanura ko iyi gahunda izatangira mu gihe cya vuba, kuko inzego bireba zigiye kwicara zikanoza uko bizakorwa.

Muri rusange imanza zo gusambanya abana ubushinjacyaha buzitsinda hejuru ya 80%. Mu 2017/17, imanza zasomwe ni 1355, habonetsemo abakatiwe 1109 harekurwa 246. Umwaka wakurikiyeho 2017/18 imanza zasomwe ni 1480, ubushinjacyaha bwatsinze 1168, butsindwa 312.

Umwaka ushize wa 2018/2019, Ubushinjacyaha buvuga ko hasomwe imanza 1673 butsinda 1222, butsindwa 451, aho bwazitsinze ku kigero cya 73%.

Imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko mu 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17,337, mu 2018 baba 19,832, na ho mu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama ababyaye ni 15,696.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi yavuze ko ikigamijwe ari uguca intege abakomeje gukora ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu

auto ads

Recommended For You

About the Author: mc dammy emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *