
Umuhanzi Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona ariko ufite impano itangaje yo kwicurangira Guitar ndetse no kuririmba yashyize hanze amashusho y’Indirimbo ye yise Ubigenza ute “ ituma benshi mu bahanzi benshi biyemeza kugira icyo bamufasha.
Iyo ndirimbo irimo ubutumwa bureba buri wese mu buzima mubyo tubamo umunsi ku munsi yatumye abantu bose bayirembye basagwa n’agahinda ndetse n’imbamutima nyinshi kubera ubuhanga ikoranye muri abo harimo abahanzi batandukanye bakomeye hano mu Rwanda , Nyuma yo kurba iyo ndiri bamwe biyemeje kugira icyo bazamufasha abandi bamwifuriza amahirwe muri Muzika Ye .
Mu kiganiro na kimwe mu binyamakuru bya hano mu Rwanda Niyo yagaragaje agahinda kenshi kuba yakoze indirimbo nziza ariko akaba atabasha kuyibona ariko yavuze ko uwamutunganyirije amashusho Bagenzi Bernard yamutangarije ko indirimbo ye ari nziza kandi abantu bayikunze .
Yakomeje avuga ko kuva mu bwana bwe yakuze akunda Muzika cyane gusa ntiyigeze agira indoor z’uko umunsi umwe yazakora indirimbo ye ku giti cye igakundwa nkuko ari kubibwirwa akaba yashimiye buri wese wafashe umwnya we kugira ngo impano ye ibashe kugera ku nzozi yagize akiri muto.
Bamwe mu byamamare bya hano mu Rwanda byagize byinshi bivuga kuri uyu musore umuhanzi aho Mani Martin, we yavuze ko indirimbo “Ubigenza ute?” ari ‘agahebuzo’ naho Bruce Melodie yasabiye umugisha impano y’umuziki uri muri Niyo Bosco.
Mike Karangwa uri mu bagize Akanama Nkemurampaka k’irushanwa rya Miss Rwanda 2020, yanditse kuri konti ya Instagram, avuga ko adahagarika kureba iyi ndirimbo asaba ko uyu musore yashyigikirwa iyi ndirimbo ye ikarebwa n’abantu barenga Miliyoni imwe mu gihe gito gishoboka.
Yagize ati “Mbega impano weeeee. Uyu musore yadukoreye indirimbo nziza bidasanzwe. Melody ni nziza, amagambo ni meza. Iyi mpano y’ u Rwanda tuyishyigikire itere imbere.”
Umunyamuziki Charly yasabiye umugisha buri wese wagize uruhare kugira ngo iyi ndirimbo “Ubigenza ute?” ikorwe. Umuraperi Ama G the Black yavuze ko “Ubigenza ute?” ari indirimbo kandi ko imukoze ahantu.
Si abo gusa kuko na bandi bantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwerekana imbamutima nyinshi batewe n’uyu musore ukiri muto ku myaka 20 .