Abahanzi Buravani, Nasoni, Marina, jay-c, derek EdouceSoftman bakoze indirimbo yifuriza Kapaya christus kuruhukira mu mahoro

Mu gitondo cyo kw’itariki ya 18 Nyakanga 2018 nibwo mu mugi wa Kigali na Rubavu humvikanye y’incamugongo  yuko umusore uzwi nka Kapaya Christus yitabye Imana azize indwara  ya Kanseri ,ibintu  byababaje benshi harimo n’inshuti ze z’abahanzi  benshi ba hano mu Rwanda .

Nyuma y’iminsi 40  uyu mugabo yitabye imana kabone ko mu minsi ishize umuryango we n’inshuti basoza iminsi 40 uyu muvandimwe yitabye Imana ,aho kaba ariho abahanzi yvan Buravani, Nasoni, Marina, jay-c, derek Edouce Softman bahise bafata icyemezo cyo gukora indirimbo bise Repose  end Paix .

Mu kiganiro na Edouce Softman  akab yari inshuti ya Nyakwigendera  Kapaya Christus banabanye cyane ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye yatubwiye  batekereje gukora iyo ndirimbo kugira ngo bakomeze bafate mu mugongo umuryango wa Christus  ndetse n’umufasha we Kapaya  Muni  kandi bikaba biri mu rwego rwo gukomeza kumwunamira no kumwibuka .

Edouce yakomeje adutangariza ko icyo gitekerezo yakijeje kuri bagenzi be Buravani, Nasoni, Marina, jay-c, derek , nabo bari inshuti za Christus bakabyumva vuba bagahita bayikora kugira  bakomeze bamuhe icyubahiro.

Tumubajije niba bazakora amashusho yayo ntabyinshi yashatse kubitangazaho gusa yemeye ko babaye bakoze amashusho yiganjemo amafoto y’ubuzima bwa Christus n’umugore we Muni

NSANZABERA Jean Paul

www.kigalihit.rw

588 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.