Abahanzi Nyarwanda Meddy na The ben ntibabashije kwegukana ibihembo muri African Entertainment Awards

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 22 ukwakira 2018 nibwo  mu mujyi wa New Jersey muri leta zunze ubumwe  hatanzwe ibihembo bya  African Entertainment Awards aho abahanzi nyarwanda  The Ben n a Meddy baje gutaha imbokoboko nta Gihembo na Kimwe begukanye .

Aba bahanzi nyarwanda bari mu byiciro  bibiri bitandukanye usibye kimwe meddy na The Ben bari bahuriyempo cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka

Umuririmbyi Diamond wo muri Tanzaniya, yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umugabo mwiza w’umwaka, ‘Best Male Artist of the Year’ anatwara kandi igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka wakoranye indirimbo n’abandi ‘Best Collaboration of the year’; ni igihembo yegukanye abikesha indirimbo yakoranye na Omarion bise ‘African beauty’.

Abasanzwe babarizwa mu inzu itunganyamuzika, WCB barimo Romy Jons[Dj wihariye wa Diamond] yegukanye igihembo cya ‘Best DJ of the Year’, Rayvanny yegukanye igihembo cya ‘Best Vocalist’ ndetse na Habibu Bajuni yegukanye igihembo cya ‘Best Dancer’, Nandy yegukanye igihembo cya ‘Best Single Female’ binyuze mu ndirimbo ye ‘Kivuruge’.

tsinda rya Sauti Sol ribarizwa muri Kenya, ryegukanye igihembo cya ‘Hottest Group in Africa’. Ibihembo byatanzwe hashinzwe kuburyo buri muhanzi yashyigikiwe n’abafana be mu matora.

Ibihembo bya AEAUSA byashinzwe na Dominic Tamin, bifite intego yo gukoresha imyidagaduro mu gufasha, kwishimisha, kumenyekanisha ndetse no gushyira hejuru ibikorwa by’iterambere by’abahanzi Nyafurika. Bitangwa ku bahanzi bo muri Afurika bakorera umuziki muri Afurika ndetse no hanze y’uyu mugabane.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *