
Mu mpera z’icyumweru gishize kw’itariki ya 14 Ukwakira 2018 nibwo abasore bagize itsinda rya Urban boys bagombaga kumurikira abakunzi babo amashusho y’indirimbo yabo Kigali Love mu kabyiniro gakunzwe cyane ka Top Chef.
Kuri uwo mugoroba abo bahanzi ubwo bageraga kuri ako kabyiniro bakagera aho bari bateguriwe basanze hicaye umuhanzi Gihozo Pacifique wari kumwe n’umujyanama we maze mu gihe kitarenze umunota bahita bimvumbura ngo ntibakwicarana n’umufana wabo kandi abo nabo bari bahawe ikaze nabateguye icyo gitaramo kuko nabo bari bafite gahunda yo kwamamaza indirimbo y’uwo muhanzi ukizamuka yashyize hanze mu mpera z’icyumweru gishize .
Nkuko umwe mu bakurikiranira hafi muzika wari uhari yakurikiranye uko kutumvikana kwabo bahanzi nabateguye icyo gitaramo cyagenze yatubwiye ko umujyanama wa Gihozo yahisemo gufata umuhanzi we bakikomereza gahunda barimo yo gutanga indirimbo yabo mu tubyiniro aho yasohotse agasanga bari kumvikana na banyiri akabyiniro.
Nyuma yo kubona ibyo iryo tsinda rikunzwe cyane hano mu Rwanda ryakoze umujyanama wa Gihozo yadutangarije ko yatunguwe no kubona ibintu abahanzi bakuru bitwa ko bagateye ingufu abahanzi bakizamuka aribo bahisemo gushaka kumuca intege bamwita Umufana wabo akaba abona ari ibintu bidakwiye mu gihe muziki nyarwanda iri kuzamuka cyane .
Yakomeje avuga ko bo ntacyo byababangamiyeho kuko gahunda yabo ari ugukorana n’abahanzi bose bo mu Rwanda mu gihe babona ko hari icyo bizatanga ku muhanzi wabo ndetse no kumuziki nyarwanda .