Abakinnyi ba Rayon Sport nyuma yo Gutsindwa bagiye gucibwa amande kubera agasuzuguro

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu  tariki ya 25 Nzeri 2018 nibwo ikipe ya Rayons sport yaraye igeze ku kibuga cy’indege cya Kigali aho bageze bakakirwa n’abafana ndetse na bandi bayobozi , aho byari biteganyijwe  ko niva ku kibuga cy’indege  ijya kwa Kirwa Muri Matina Hotel .

 Nyuma yo kuva ku kibuga  byari biteganyijwe  yuko abakinnyi bose  bahurira kuri Matina Hotel aho bagombaga  kujya gushimirwa n’abayobizo bakuru bari barangajwe imbere na Perezida Muvunyi Paul  ariko abakinnyi 12  bahise bikomereza baritahira  ntibitabira uwo musangiro kandi  bari babimenyeshejwe kare .

 Muhirwa Freddy perezida wa rayon sport  yatangaje yuko  bari bateguye ko bagomba kwakira abakinnyi 19 ariko twageze aho twari twateganyije  twahageze tubona abakinnyi 7  . ibi rero bikaba  ari ibintu bidashimishije  kandi birimo agasuzuguro .

 Freddy yakomeje agira ati  ibi ntibizashobora na gato mu gihe nkiri Visi perezida wa Rayon Sport  ntago  nzihanganira amakosa nkaya , mu gihe  tugiye gutangira shampiyona mu mezi maze byazatuma dukora nabi  kandi bikenewe ko bagomba kwubahana .

 Manzi Thierry Kapiteni w Rayon sport  wari witabiriye ubutumire  ndetse na King Bernard  umunyamabanga  mukuru wa Rayon Sport basabwe gukora raporo irambuye no kuganira na  bakinnyi batitabiriye  ko bagiye  gukatwa amafaranga ku mushahara w’uku  kwezi .

  Muhirwa avuga ko niba bashaka kubaka ikipe ikomeye yarenga aho bageze ubu bisaba kugira abakinnyi bafite ikinyabupfura.

Ati “abakinnyi iyo dusinyanye nabo hari ibyo tubagomba ariko nabo hari ibyo batugomba, iyo hari ibyo batubahirije hari amafaranga bakatwa ku mishahara yabo.”

Abo bose bataje kwakirwa uko byari biteganyijwe ngo barabandika bakatwe amafaranga kubera kwanga kwifatanya n’abandi. Visi Perezida avuga ko ibi byahindurwa gusa na Perezida w’ikipe.

NSANZABERA JEAN PAUL

www.kigalihit.rw 

 390 total views,  2 views today

Facebook Comments
Share Button

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *