Abakinnyi b’ikipe ya Juventus barimo Cristiano bemeye kumara amezi ane badahembwa

Abakinnyi bakinira ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’Ubutaliyani ikinamo n’igihangange muri ruhago Cristiano Ronaldo (Cr7) bemeye kumara amezi ane badahembwa n’iyi kipe kubera ubukungu butifashe neza kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ni icyemezo kitari cyitezwe kuko mu minsi yashize andi makipe yo mu Budage nka Bayern Munich na Borussia Dortmund yagabanije imishahara y’abakinnyi ariko yirinda kuyikuraho burundu.

Kuva icyorezo cya Coronavirus cyakwibasira hafi ibihugu byose bigize isi dutuye, ubukungu bw’amakipe bwatangiye kujegajega kuko amafaranga yavaga ku bibuga atakiboneka kandi amakipe menshi niho aba ateze kubona amafaranga.

Shampiyona yo mu Butaliyani yahagaze ikipe ya Juventus ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona aho irusha Lazio iyikurikiye inota rimwe gusa.

Abakinnyi barimo Cristiano Ronaldo, Lionel Messi, David de Gea, umutoza Guardiola… ni bamwe mu batanze inkunga yo gufasha mu guhangana na Coronavirus mu bihugu bakomokamo.

Mu butaliyani abagera ku 97689 bamaze kwandura Coronavirus mu gihe abasaga ibihumbi 10 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

447 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.