Abakobwa 20 bakomje muri Nyampinga w’u Rwanda Berekeje mu mwiherero (Amafoto )

Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 rigeze ahakomeye, abakobwa 20 berekeje mu mwiherero i Nyamata muri Golden Tulip aho bagomba ibyumweru bibiri.

Muri uyu mwiherero, bazajya bakora ibikorwa bitandukanye bibera muri Miss World hagamijwe gukomeza kubamenyereza ibyibandwaho mu marushanwa mpuzamahanga.

Mu kiganiro cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019 cyanitabiriwe n’ababyeyi babo, Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura iri rushanwa, yasobanuye uko uyu mwiherero uzaba uteye.

Ati “Abakobwa bagiye kugenda bamare icyumweru bari kwitegura bigishwa uburyo bazitwara, nyuma hazajya hasezererwa umukobwa umwe buri munsi. Ku munsi wa mbere wo gutangira gusezerera umwe ku munsi abakemurampaka bazahitamo abakobwa 13.”

Yakomeje agira ati “Batanu batowe n’abantu benshi binyuze mu majwi yo ku butumwa bugufi bongerwe kuri ba bandi 13 hasigare babiri bazavamo umwe uzatoranywa n’abakobwa bari mu irushanwa abe ari we usigara undi atahe.”

Ishimwe yasobanuye ko bizakorwa gutya mpaka icyumweru gishize ndetse n’abakobwa batanu bamaze gusezererwa mu mwiherero.

Abakobwa 15 bazasigara mu mwiherero bazanakora ikizamini cyanditse kizatuma hatoranywa 10 bazajya ku rubyiniro imbere y’imbaga izaba yitabiriye iki gikorwa ku wa 26 Mutarama 2019 mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Ikindi kandi mu mwiherero hazatangirwamo amakamba atandukanye mu ijoro ryo ku wa 24 Mutarama.

Ati “Ku wa 24 Mutarama tuzakora igikorwa cy’umusangiro kizahuza abakobwa bose barimo n’abazaba barasezerewe mu irushanwa bazongera gutumirwa kugira ngo hatangwe amakamba yatangwaga ku munsi nyir’izina Miss Photogenic, Miss Congeniality na Miss Heritage.

Yavuze ko impamvu bahisemo gutanga aya makamba kuri uyu munsi ariko uko wasangaga abantu batayitaho ku munsi nyir’izina wo gutangaza Miss Rwanda.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *