Abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda basuye ababyeyi bagizwe incike na Jenoside (Amafoto)

Abakobwa 17 basigaye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 basuye ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe izina ry’Intwaza, baba mu icumbi ryiswe Impinganzima ryubatswe mu Karere ka Bugesera.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019, aho aba bakobwa basuye icumbi ry’Intwaza mu Murenge wa Nyamata.

Ni inzu yatashwe na Madamu Jeannette Kagame muri Nyakanga 2018. Yubatswe na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigega FARG, ku bufatanye n’Umuryango Unity Club, yuzura itwaye miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Abo bakobwa basobanuriwe byimbitse ibijyanye n’iri cumbi ndetse banasangira ibya mu gitondo n’aba babyeyi bahatujwe. Basobanuriwe ko kubaka aya macumbi hari muri gahunda yo gutuza ababyeyi bagizwe incike na Jenoside bageze mu zabukuru mu rwego rwo kubaba hafi mu masaziro yabo.

Uru rugo rw’amasaziro rugizwe n’inzu enye zituwemo n’Intwaza 80, aho buri imwe irimo abantu 20. Rufite inzu mberabyombi ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 300, inzu y’ubucuruzi n’ivuriro.

Mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 hasigayemo abakobwa 17 muri 20 bari barawitabiriye, kuko guhera ku cyumweru gishize hatangiye kuvamo umukobwa umwe buri munsi kugeza igihe hazasigariramo 15 gusa.

Uyu munsi ku mugoroba nabwo haramenyekana urakurikira Umurungi Sandrine waraye asezerewe.

Nyampinga w’u Rwanda 2019 uzasimbura Iradukunda Liliane azamenyekana mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Ukuboza mu Intare Conference Arena, i Rusororo muri Gasabo.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *