
Nyaranja”, “Amaso akunda”, “Mukobwa Ndagowe” n’izindi nyinshi abakuru bakunda muzika baracyibuka bakanakumbura izi njyana z’umuhanzi Jean Christophe Matata, nubwo iwabo hari i Burundi yari umuhanzi ukunzwe no mu Rwanda naho yitaga iwabo, no mu Bubiligi. Yapfuye ku mugoroba wa tariki ya 3 Mutarama mu 2011.
Yavukiye i Bujumbura mu 1960, ubu aba agize imyaka 58 iyo aba akiriho ariko yapfiriye Cape Town muri Africa y’Epfo aho yari amaze iminsi akora ibitaraomo, abaganga bemeje ko yapfuye kubera igihaha cy’ibumoso cyari kirwaye cyane.
Uyu muhanzi yavuye iwabo aho yari akomeye mu 1986 aza kuba i Kigali mu Rwanda, nyuma y’imyaka ine yasubiye iwabo i Burundi, aza kongera kuhava ajya kuba mu Bubiligi.
Indirimbo ze nka; Mukobwa ndagowe, n’i Nyagasambu rirarema, Amaso akunda, Samantha, Ihorere ntusarare, Urukundo rw’Indyadya, Kubaka biragoye, Hutu et Tutsi, Nyegera cyane, Ntuntumeyo, Malaika na Kayengayenge izi zose zarakunzwe mu Rwanda, i Burundi n’ahandi bavuga Ikinyarwanda n’Ikurundi.
441 total views, 1 views today