Abana bahishiwe byinshi mu gitaramo Christmas Kids Party cyateguwe na Sensitive Ltd

Mu gihe  habura  icyumweru n’iminsi mikeya ngo  twizihize umuzinsi Mukuru w’ivuka  ry’Umwana w’Imana  Yesu Kristu.Abantu benshi bakomeje kugenda bategura  ibintu byinshi birimo  ibirori byo gushimisha abana  kabone ko umunsi Mukuru wa Noheli nubwo ufatwa  nk’ukomeye  muri  bakristu ari abenshi  bawita uwaba  kuko baba bavuga ko akana Yezu kavutse .

Ni  muri  ubwo buryo  Kopanyi isanzwe itegura  ibitaramo bitandukanye hano  mu Rwanda izwi nka  Sensitive  Ltd yateguriye abana  umunsi mukuru  yise  Christmas  Kids  Party aho abana  bazawitabira bazahambwa impano zitandukanye  bagakina  imikino  myinshi  ijyane n’ibyishimo byabo .

Mu kiganiro  n’abategura  icyo  gitaramo cya Christmas  Kids Party  badutangarije ko  babikoze mu rwego rwo kugira ngo abana  bazinjire mu gihe cya Noheli bafite ibyishimo byinshi kandi  banezerewe  ,akaba  ariyo mpamvu ngo bateguye icyo  gitaramo.

Bakomeje batubwira ko  muri icyo gitaramo  bashakishije uburyo bwose  umwana ndetse  n’umuherekeza we  bose  bazishimana maze bahitamo gushaka abahanzi batandukanye ndetse n’abanyarwenya  bakunzwe cyane  hano mu Rwanda kugira bazaze  kwifatanya nabo  kuri  uwo  munsi  .

Mu gusoza batubwiye  ko  mu rwego rw’abahanzi babatuimiriye umuhanzi Bruce Melody ,Social  Mula na  Yverry aba akaba ari abasore bamaze kwigarurira imitima ya benshi , abandi  batumiye n’abanyarwenya  Japhet na 5k Etienne  bazwi  mu rwenya rwa bigomba  guhinduka   bakazaba baherekejwe na spiderman   n’umushushyarugamba Anita Pendo.

Akandi gasshya kazagaragara muri Christmas Kids Party nuko umwan we se uzaba yinjiyemo azaba yemerewe  kwishushyaho icyo ashaka mu maso ibizwi  nka  Face Painting, bazifototoza  ndetse banakore amarushanwa yo kubyina .

Igitaramo cya  Christmas Kids Party  Biteganyijwe ko kizaba ku wa gatandatu w’icyumweru gitaha  tariki ya  21  Ukuboza  2019 kuri  La Palisse  I Nyandungu  aho kwinjira bizab ari  5000Frw  ukabonamo icyo kunywa cy’ubuntu  guhera I Saa Sita z’amanywa kugeza Saa kumi n’imwe  z’umugoroba

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *