
Muri Repuburika iharanira demokarasi ya kongo abagera ku ijana banduriye icyorezo cya Coronavirusi muri gereza ya gisirikari muri iki gihugu.

Minisiteri y’ubuzima muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yemeje ko hari impfungwa 101 zanduye COVID-19 muri Gereza ya gisirikari ya N’dolo.
Muri abo uko ari 101, batatu ni bo bonyine bajyanwe mu bitaro byo hanze ya gereza ngo bitabweho ,abandi batatu bashyirwa mu kato muri gereza bafungiwemo mu gihe abasigaye bose badafite ibimenyetso bikomeye bigaragaza uburemere bw’iyi ndwara.
Kugeza ubu muri iki gihugu abamaze kwandura iyi ndwara ni 682 mu gihe imaze kwica abagera kuri 34.