Abanyamideli barenga 200 nibo bitabiriye amahitamo y’abazitabira igikorwa cya Rwanda Cultural Fashion Show 2019 (Amafoto)

Igikorwa cyo guhitamo abanyamideli bazamurika imyenda muri Rwanda Cultural Fashion Show 2019 (RCFS). Kitabiriwe n’abanyamideli 200. Bamwe muri aba banyamideli harimo ababigize umwuga ndetse n’abandi bakibitangira. Kitabiriwe kandi n’abanyamideli bakuze ndetse n’abato.

Igi gikorwa cyabaye kuri 27, Kibera kuri great season hotel, Gacuriro. Abategura RCF basonuyeko igikorwa bavugako cyagenze neza kandi cyabaye uko babiteganyaga nkuko umuyobozi wa Rwanda Cultural Fashion show Celestin yabitangarije KIGALIHIT NA KTV RWANDA

yagize ati ubundi twebwe buri mwaka dukora iki gikorwa cyo gushaka abanyamideli dukoresha mubitaramo byacu bya buri mwaka. Rero hagamijwe gukomeza gukora igitaramo cyiza ariko kandi hanagamijwe guha amahirwe abanyamideli benshi harimo n’abashya”

Celestin yakomeza avugako uyu mwaka harimo umwihariko mwishi. “Ubusanzwe dutegura iki gikorwa tugahitamo abo tuzakoresha abandi bagasubira iwabo mu miryango yabo ariko twasanze ko aba banyamideli baba batabonye amahirwe yo gutoranywa harimo abacika intege bakabivamo hari nabandi bakomeza gushaka amahirwe mubindi bikorwa byo gutoranya abanyamideli biba hano mu Rwanda. Akaba ariyo mpamvu abatazatoranya nabo tuzakomeza kubaha amahugurwa mubyo kwerekana imideli. Bazajya bakora imyitozo hamwe nabazababa baratsinze”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa Uwimbabazi Monique we yadutangarije ko uyu mwaka bazafasha abanyamideli berekana imyenda kumenya ubumenyi bwibanze mu guhanga imyenda.

Hagamijwe kubakundisha uyu umwuga. Akomeza avugako bicyeneweko abanyamideli berekana imyenda batangira gukundishwa guhanga imyenda “urumva tumaze imyaka 7, twafashije abantu bingeri zose haba, models, or designers twasanze rero aringombwako naba banyamideli bagira amahugurwa agamije kubakundisha umwuga wo guhanga imyenda cyaneko iyo bahinduye uyu mwuga abeshi bahita batangira gucuruza imyenda no kuyihanga.

Ni muri urwo rwego guhera itariki ya1 Kanama kugeza kuwa 7 Nzeri aribwo duteganya gutangira ibi bikorwa. Bikazajya bibera kucyicaro cya Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC).

Abanyamideli bitabiriye iki gikorwa cyo gutoranya abazigaragaza mubitaramo bya RCFS bishimiye imitegurire yacyo cyane uburyo abacyemurampaka babaha umwanya uhagije wo kwiyerekana ndetse bagahabwa ifunguro kubera amasaha igikorwa cyiberaho aba ari maremare. Abanyamideli bazatoranywa bazakoreshwa mu bitaramo bya RCFS biteganijwe gutangira tariki 5 Nzeri kugeza tariki ya 7 Nzeri. Abashaka kwitabira ibi bikorwa biyandikisha kurubuga rwa 
www.rcfs.rw

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *