
Taliki ya 18 Mata 2019 nibwo hamuritswe umushinga wa East Africa’s Got Talent ,irushanwa rizahuriza hamwe ibihugu 4 biherereye muri Afurika y’iburasirazuba mu bihugu birimo u Rwanda ,Kenya,Tanzania ndetse na Uganda.
Iri rushanwa rizaba rifite intego yo gushaka abanyempano mu byiciro bitandukanye hatitawe ku imyaka kuko buri muntu wese yemerewe kuryitabira.

Umuyobozi w’Irushanwa rya East Africa Got Talent Ndayisaba Lee, yavuze ko yamaze igihe kingana n’imyaka 4 arwana ushyaka ryo kugirango u Rwanda narwo rushyirwe mu bihugu bizitabira iri rushanwa nyuma yuko abonye ko mu Rwanda naho hari abanyempano benshi ndetse bakeneye gufashwa bakerekana impano zabo.
Aya marushanwa azajya acishwa kuri Televiziyo zikomeye zirimo Citezen yo muri Kenya, NBS yo muri Uganda, Clouds TV yo muri Tanzania na Televiziyo Rwanda mu gihe azaba ari kuba.
Lee yavuze ko kuba hatagaragara ibihugu byose byo muri East Africa aruko ubushobozi batangiranye ari bucye ugereranyije n’ibihugu bihari ndetse aheraho yemeza ko iri rushanwa rikenera byinshi bihenze bityo bahisemo ku tipasa muremure ngo bakore ibyo badashobora gukora ahubwo bahitamo ibihugu 4 bazashobora gufasha bitewe n’ubushobozi bafite.

Gerard Mpyisi uri mu bagize inama y’ubutegetsi ya Clouds Media International yateguye iri rushanwa, yavuze ko East Africa’s Got Talent ari amahirwe akomeye abanyarwanda babonye mu rwego rwo guteza imbere impano zabo.
Biteganyijwe ko Amajonjora y’ibanze mu Rwanda azaba tariki 25 Gucurasi 2019, ku Intare Conference Arena i Rusororo .Ubuyobozi bwa East Africa’s Got Talent baboneyeho kubwira abantu bose batazabasha kuhagera icyo gihe ko bashobora kwifata amashusho barimo kwerekana impano zabo aho ngo nabo bazahabwa amanota nk’abandi bose.
Nyuma y’amajonjora hazatoranywamo abantu 30 bahize abandi bajyanwe muri Kenya aho bazahamara amezi 2 bari mu majonjora agamije kureba umunyamahirwe uhiga abandi mu impano, Taliki ya tariki 6 Ukwakira 2019 nibwo hazatangazwa umunyamahirwe uzegukana akayabo ka Miliyoni 45 z’amanyarwanda.