
Abanyarwanda n’abanyamahanga babyifuza bagiye koroherezwa gutembera bareba ibyiza bitatse pariki y’Akagera muri izi mpera z’umwaka, rukazaba amateka ku bashakanye vuba.

Urwo rugendo rwateguwe na Sosiyete itembereza ba mukerarugendo Wilson Tours. Ruzaba kuwa Gatandatu tariki 29 Ukuboza 2018.
Abazaba bitabiriye urwo rugendo bazanahabwa amahirwe yo gufotorwa n’umufotozi w’umunyamwuga kandi amafoto yabo bazayahabwe ku buntu
Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Wilson Tous yavuze ko muri mpera z’umwaka aribwo imiryango iba ikeneye kwegerana no kwerekana urukundo by’umwihariko abashakanye.

Yagize ati “Iyi ni iminsi myiza tuba dusoza umwaka. Ubukwe buba ari bwinshi, ni iminsi y’ibyishimo niyo mpamvu twashatse kubafasha no kongera ubushuti hagati y’abakiliya tubatembereza muri Pariki y’Akagera.”
Yakomeje avuga ko uretse abashakanye n’abandi banyarwanda cyangwa abanyamahanga badahejwe, kugira ngo barangize umwaka bishimira ibyiza u Rwanda rufite.
Ati “Pariki y’Akagera ni imwe mu mapariki ya kera ndetse imaze kugera ku rwego mpuzamahanga kuko ifite inyamaswa eshanu nini. Nk’intare ubu ziri kuboneka mu kibaya cya Muhana kubera ko imvura yaguye, zamanutse ku misozi ziza hepfo mu bishanga kuko ubwatsi bwameze. Turashaka ko umuco wo gusura ibyiza by’u Rwanda ureka kuba uw’abanyamahanga gusa.”
Kujyana na Wilson Tours umuntu umwe azishyura 30.000 Frw, abantu bo muri afurika y’iburasirazuba bishyure 30 000 Frw naho abanyamahanga badaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba bishyure amadolari 100.
Muri ayo mafaranga harimo itike, uburenganzira bwo kwinjira muri pariki, ifunguro rya ku manywa, abakuyobora n’ibindi.
Amatike ari kugurishirizwa ku biro bya Wison Tours kuri athene ruguru y’umusigiti wo mu mujyi