
Abanyarwenya batandukanye bakomeye barimo Pablo Kimuli wo muri Uganda, Idriss Sultan wo muri Tanzania na Daliso Chaponda wa Malawi bagiye guhurira mu gitaramo cya Seka Live cy’ukwezi kwa Mutarama 2020.
Iki gitaramo cya Seka Live kizaba ku wa 26 Mutarama 2020 muri Kigali Marriott Hotel. N’igitaramo kiri mu ruhererekane rw’ibyatangijwe na Arthur Nation bizajya biba buri kwezi.
Pablo na Idris Sultan baherukaga mu Rwanda mu gitaramo cya Seka Fest mu gihe Daliso Chaponda we yahaje muri Kigali International Comedy Festival, bose baje mu 2018.
Idris Sultan ukomoka muri Tanzania yandtse kuri twitter ko yahigiye kuzaza mu Rwanda agasigira benshi akanyamuneza kuko azaza yiteguye birushije uko byari bimeze ubwo ahaheruka. Uyu musore wakundanye na Wema Sepetu wabaye Miss Tanzania 2006, yanitabiriye irushanwa rya Big Brother Africa 2014 abasha no kuyegukana.
Daliso Chaponda wigaragaje mu irushanwa rya Britain’s Got talent ari mu banyarwenya bakomeye muri Afurika no hanze yayo cyane ko ariwe uzaba ari ku ruhembe rw’iki gitaramo kizabera Marriot.
Ku ikubitiro ubwo ‘Seka Live’ yatangiraga kuba buri kwezi hatumiwe Klint da Drunk wo muri Nigeria na Dr of Weneke wo muri Kenya bafatanyije n’abanyarwenya basanzwe bafite amazina akomeye mu Rwanda.
Mu gitaramo giheruka cyabaye ku wa 29 Ukuboza 2019, cyari cyatumiwemo Eric Omondi wo muri Kenya na Loyiso Madinga wo muri Afurika y’Epfo.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba tariki ya 26 Mutarama 2020 muri Marriot Hotel aho kwinjira ari amafaranga 10,000 ahasanzwe ndetse n’ibihumbi 20,000 muri VIP.
