Abanyarwenya George na Prince batumiwe mu gitaramo cya Chipukeezy Comedy’ i Nairobi

Abanyarwenya Prince na George babarizwa mu itsinda rya Comedy Night batumiwe muri Kenya guhagararira u Rwanda mu gitaramo cy’urwenya  kiswe  Chipukeezy Comedy  kizitabirwa  n’abanyarwenya bakomeya hano muri Afurika y’Iburasirazuba

Iki gitaramo cyiswe “Chipukeezy Comedy” cyateguwe na Chipukeezy  ukunzwe cyane  aho mu gihgu cya Kenya ndetse  no muri afurika y’Iburasirazuba aho afatanyije na Eric  Omondi nawe wo  muri Kenya

Nkuko twabitangarijwe n’Umuyobozi wa Comedy Night Babou  yadutangarije ko icyo gitaramo  kizitabirwa n’Abanyarwenya  batandukanye kandi  bakomeye  bo muri  bihugu bya  Kenya, Uganda, Tanzania na South Sudan.

Yakomeje atubwira ko mu minsi ishize nibwo  babonye ubutumwa buvuye  ku  munyarwenya Chipukeezy amubaza ko  byashoboka ko baboherereza banayarwenya babiri kuva muri Comedy Knight kwitabira igitaramo ari gutegura igitaramo kandi yifuza kubona u Rwanda nk’iguhugu kiri kuzamuka cyane mu kibuga cy’urwenya  maze duhitamo  gufata Prince na George  kuba ribo bazajya guhararira  u Rwanda  muri Kenya  mu buryo bwo gukomeza kuzamura  impano kugira ngo nibagerayo  bazabone uko baganira na bandi banyarwenya kabone ko nko kuri Prince we bizab ari ubwa mbere agiye gukorera igitaramo hanze y’ u Rwanda.

Tumubajije  ubunararibonye  bazakura  muri  muri iki gitaramo yatubwiye ko ibintu by’agaciro cyane kuba  u Rwanda bararuhisemo  kwitabira  icyo gitaramo bakaba bizeye ko George  na Prince  bazitwara neza kandi  bakazagira mahirwe yo kugirana imikoranire nibyo byamamare   bikomeye mu mu Karere .

Ku ruhande rwa Babou  twamubajije icyo we ahishiye abanyarwanda  muri uyu mwaka  wa 2020 atubwira ko afite imishinga mynshi harimo  umushinga wo gukora udufilime tugufi ariko tw’urwenya  mu rwego rwo gusangiza abakunzi b’Urwenya  byinshi batarinze gutegereza ko baza mu bitaramo., Ikindi nuko afite undi mushinga  wo gukora indirimbo ze  vuba aha aho nazo azazikora mu buryo bw’Urwenya .

Prince uzaba ahagarariye u Rwanda we  yadutangarije  ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuko ari ubwambere agiye kujya gusetsa hanze y’igihugu by’umwihariko mu gitaramo kizaba kirimo abanyarwenya benshi, babahanga kandi baturutse ahantu hatandukanye.

Yavuze ko imyiteguro ayigeze kure, ateguza abakunzi b’urwenya bo muri Kenya bazitabira iki gitaramo ko azabasusurutsa mu nzenya zitandukanye kuburyo bazajya bahora bibuka abanyarwenya bo mu Rwanda.

George uzajyana na Prince nawe yashimangiye ko gutumirwa muri iki gitaramo ari ibyishimo bikomeye kuko bigaragaza ko Comedy yo mu Rwanda yatangiye kurenga imbibi.

Uyu musore wamenyekanye cyane muri show yitwa ‘Aca wewe’ yatambukaga ku Igihe TV, avuga ko nubwo amafaranga ataraba menshi muri uyu mwuga wo gusetsa ariko iyo ubikora neza ugashyiramo n’imbaraga urayabona. Abanyakenya ngo bamwitege kuko azabasetsa bihambaye.

Iki gitaramo ‘Chipukeezy Comedy’ kizabera mu mujyi wa Nairobi, ku itariki ya 14 Gashyantare 2020.ahazwi nka Urban Burger capital Center

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *