Abaramyi 3 bakomeye mu rwanda bagiye guhurira mu gitaramo bise Each one reach one live

Mu gihe hano  mu Rwanda  indirimbo  zo  kuramya Imana n’abahanzi bakomeje kwigarurira imitima ya benshi  aribo Adrien na Gentil Misigaro na Israel Mbonyi bazahurira mu gitaramo kimwe cyo kuramya bise  Each one reach one live Concert kizabera i Kigali mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge .

Iki gitaramo kije nyuma yaho  aba baramyi babiri  Adrien na Gentil Misigaro  bakoze ibitaramo  mu mujyi wa Kigali  ndetse no  gusura urubyiruko  rugorerwa  ku kirwa  cya Iwawa  aho  babashije  guhura  na bamwe  mu bahanzi nyarwanda  babaswe n’ibiyobyabwenge   aribo Fireman, Neg G The General na Young Tone ndetse na bandi benshi.

Adrien Misigaro, yadutangarije  ko bazahaguruka muri Amerika ku wa 24 bakagera I Kigali kuwa 25 Gashyantare 2020 bifatanye n’itsinda rya Melody of New Hope mu bikorwa bitandukanye bazakorera ahantu hatandukanye.

Yagize ati “Tuzasura ibigo bitandukanye bifasha urubyiruko rwakoresheje drugs (ibiyobyabwenge). Ndetse n’ibigo by’amashuri tuzasura muri iyo Campaign ya Each one reach one.”

Melody of new hope ni itsinda ryatangijwe umwaka ushize ubwo umuramyi Adrien Misigaro yasuraga ikigo ngorora muco giherereye IWAWA, rigamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko hifashishijwe Melodies(Injyana) zitandukanye.

Akomeza avuga ko baje gukangurira urubyiruko gufatanya nabo kurwanya ibiyobyabwenge nkuko biri kwica abasore bagenzi babo.

Yunzemo ati “Birasaba buri wese guhaguruka agakoresha inzira ishoboka. Aka reaching out to someone (Akagira uwo afasha). Buri wese muri twe niyumva ko ari inshingano ze gufasha mugenzi we bizoroha cyane”.

Yakomeje avuga ko kurwanya ibiyobyabwenge atari akazi ka police gusa ahubwo bo nk’abamenye Imana bagomba guhaguruka bagakoresha uburyo bafite mu kubihashya.

Ibi bitaramo byiswe “Each one reach one” mu rwego rwo gukangurira buri wese mu banyarwanda kuba bafasha byibuza umuntu umwe wabaswe n’ibiyobyabwenge kubivamo bityo bigafasha kwihutisha ubukangurambaga bwa “Melody of New Hope”.

Mu gihe azamara mu Rwanda, Adrien Misigaro n’ikipe bazaba bari kumwe bazasura ibigo bitandukanye bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge.

Igitaramo cy’i Kigali kizaba tariki 8 Werurwe 2020 muri Intare Arena mu gihe tariki 15 Werurwe 2020 bazakomereza muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye muri Auditorium.

Gahunda y’ubu bukangurambaga bushya bwa “Melody of New Hope” ni ugukangurira Abanyarwanda kumenya ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kidakwiye guharirwa gusa Polisi y’u Rwanda cyangwa Leta, ahubwo gikwiye kuba icya buri wese kandi abantu bakumva ko babigizemo uruhare ibiyobyabwenge byacika burundu.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *