
Mu ntangiriro z’iki cyumweru umuhanzi Niyibikora Safi madiba ukorera umuziki mu nzu ifasha abahanzi Jay Polly, Queen Cha, Marina na Calvin Mbanda , yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Ntimunywa ariko bitunguranye muri iyo ndirimbo kahagaragaramo ijambo Nukuri Music .
Nyuma yo gushyira hanze iyo ndirimbo abantu benshi bakabonamo ijambo baketse ko ari inzu nshya uyu musore yaba yagiye gukoreramo yitwa Nukuri Music ,bahise bivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ko uyu musore yaba yasezeye mu nzu imufasha ya The Ben kubera ko ngo hari ibyo baba batari kumvikanaho nko kuba uyu muhanzi yaba ari mu bahanzi batinjiriza agafaranga iyi nzu nkabandi ahubwo ko we abashaka kwiberaho mu buzima buhenze cyane .
Ibi byakomeje kuvugwa gutyo kigalihit.rw yegereye safi Madiba imubaza niba koko inkuru iri kuvugwa ko yaba atakibarizwa muri The Mane amaze igihe kinini akorera adusubiza ko abantu bari inyuma y’izo nkuru bari kubeshya abakunzi kandi abona ko bari kumuhesha isura mbi.
Tumubajije impamvu mu ndirimbo ye nshya ntimunywa yakoranye na Dj Marnaud ariko kahagaragara izina rya Kompanyi itunganya muzika ya Nukuri Music . yadusubije ko iyo kompanyi ntaho ahuriye nayo .
Nyuma yo kuganira na Safi madiba twegereye umuvugizi wa The Mane Gahunzire Arstide agira icyo adutangariza kuri ayo makuru akomeje kuvugwa muri Label yabo ko baba batagikorana na Safi Madiba .
Artside nawe yunze mu rya Safi agira ati Nukuri ni ijambo Safi akunda gukoresha cyane iyo ari kumwe n’inshuti ze yakoeje atubwira ko uyu muhanzi agifite amasezerano muri The Mane agera ku mwaka umwe .
Tubamneyeshe ko indirimbo Ntimunywa yakozwe na Producer Knoxbeat mu buryo bw’amajwi naho amashusho atunganywa na Bernard Bagenzi