
Junior Multisystem ukomeye mu bakorera indirimbo abahanzi mu Rwanda yaciwe akaboko nyuma y’impanuka ikomeye aherutse gukora akajyanwa mu bitaro.
Uyu musore ari mu bitaro bya CHUK byo mu Mujyi wa Kigali, amakuru mashya aremeza ko yamaze gucibwa akaboko nyuma y’aho abaganga bamukurikirana basanze karangiritse cyane kagomba gukurwaho kugira ngo katangiza ibindi bice by’umubiri.
Producer Junior yaciwe ukoboko k’ibumoso. Impanuka yamusigiye ibikomere ku kuguru, ukuboko no mu mutwe.
Uncle Austin wari watangaje ko azagenera Junior Multisystem inkunga y’ibihumbi ijana byo kwivuza mu mafaranga y’igihembo cya Salax Awards, yatangarije kuri Whatsapp ko afite akababaro gakomeye ko kumva ibyabaye kuri uyu musore.
Yagize ati “Ubuzima ni bubi kandi burangwa n’ububogame rimwe na rimwe. Junior, umwe mu baproducers nkunda, yakoze indirimbo yanjye iheruka (Ubanza Ngukunda Rmx). Ubu gutakaza ukuboko biteye amarira, ukuboko kwaduhaye byinshi, birababaje, ndibaza uko amerewe ubu.”
Junior Multisystem, umwe mu ba Producer bakomeye hano mu Rwanda wakoze indirimbo zinyuranye zamamaye, mu ijoro ryo ku wa Gatandaru tariki 30 Werurwe 2019 nibwo yakoze impanuka ikomeye, ahita ajyanwa gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali.
Junior yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Rav4 ari kumwe na nyirasenge ndetse na mubyara we w’umukobwa, gusa aba ari we ukomereka cyane.
Uyu musore yamenyekanye cyane muri Studio yitwa Unlimited Records yari ahuriyemo na Producer Lick Lick ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akomereza mu zindi nka Super Level, Round Music ya Lil G, ubu yari ari kubarizwa mu yitwa Empire Records ya Oda Paccy.
Abahanzi n’abandi batandukanye bakomeye kumusabira gukomera mu bihe bikomeye arimo mu masengesho n’ubutumwa bari kunyuza ku mbuga nkoranyambaga.