
Mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi, Airtel Rwanda, yakoranye bya hafi na Banki Nkuru y’u Rwanda muri gahunda yo koroshya ibijyanye no kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ibi bikurikira bigiye guhita bishyirwa mu bikorwa, bikaba byiyongera kuri gahunda yo kohererezanya amafaranga ku buntu:
Ubu noneho abakoresha Airtel Money bashobora kohereza no kwakira kugera kuri miliyoni 4 mu munsi umwe bitandukanye n’uko batashoboraga kurenza miliyoni 1 ku munsi.
Nta mafaranga azongera gukatwa ubitsa cyangwa ubitsa amafaranga hagati ya konti ya banki na Airtel Money.
Ubu noneho abacuruzi bemera kwishyurwa hakoreshejwe Airtel Money bashobora kubikuza amfaranga bacuruje, ku buntu.
Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda amit Chawla yagize ati “Muri ibi bihe bikomeye, ni inkuru nziza ku bakiriya bacu kuba batazongera gukatwa ku kintu cyose bifuza gukora ku mafaranga yabo bakoresheje Airtel Money.”

Yakomeje agira ati: “Bakoreshe telephone zabo, abakiriya ba Airtel, bashobora gukura amafaranga kuri banki nta mpungenge, bakihahira ibicuruzwa nta kibazo cyo gukatwa.”
Airtel ikomeje gukorana bya hafi na n’itsinda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu gukurikiranira hafi uko hagenda haba impinduka zijyanye na Coronavirus, kandi ikomeje gukora ibishoboka byose ngo igabanye guhura hagati y’abantu no guhanahana amafaranga mu ntoki.
