Airtel Rwanda yashyize igorora abakiliya bayo ibagabanyiriza igiciro cya internet kugeza kuri 4Frw/MB

Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda yagabanyije igiciro cya internet yayo kigera ku mafaranga ane kuri Megabyte (MB) imwe ku bakiliya bayo mu gihe bagiye mu bihugu byose ikoreramo muri Afurika.

Igiciro gishya kuri internet cyashyizweho muri gahunda ya Airtel yo gukomeza gukwirakwiza internet yihuta mu Rwanda no hanze yarwo.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, yavuze ko abakiliya bakoresha uwo muyoboro bashobora gukoresha internet nta nkomyi.

Yagize ati “Nishimiye gutangaza ko Airtel Rwanda yatangije uburyo bushya bufasha abakiliya kugura ama-unite yo kujya kuri internet (One Airtel internet bundle) mu bihugu 14 dukoreramo ku giciro cy’amafaranga y’u Rwanda ane kuri Megabyte.’’

Umukiliya ushaka gukoresha izi bundle, akanda *255*7# ku biciro mpuzamahanga (international & roaming), agahitamo ahanditse 2 nk’ushaka kugura internet (roaming bundles), agakomeza ahanditse 4 hatuma yinjira muri One Airtel, hanyuma agahitamo ipaki ibereye kuva ku y’umunsi, icyumweru kugeza ku kwezi ku 12 000 Frw.

Umufatabuguzi wa Airtel asabwa kureba niba telefoni ye yafashe umurongo w’igihugu yagiyemo mu gihe akihakandagira.

Airtel yagabanyije igiciro cya internet yayo ku bakiliya bambukiranya imipaka mu gihe iri kwagura umuyoboro wayo aho byitezwe ko umwaka wa 2019, uzasozwa igejeje internet ya 3G mu gihugu hose.

Airtel ikorera mu bihugu birimo Uganda, Kenya, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Congo Brazaville, Nigeria, Gabon, Madagascar, Niger, Tchad, Malawi, Zambia, Ghana na Seychelles byo ku Mugabane wa Afurika.

Raporo ya WeeTracker yo muri Werurwe 2019 yagaragaje ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika gifite Internet ihendutse, aho nibura Gigabyte (GB) imwe igura $0.56.

Kuba mu Rwanda igiciro cya internet kiri hasi, nta gushidikanya ko ari byo bitanga umusaruro w’udushya mu ikoranabuhanga dukomeje guhangwa.

Ikigo gikwirakwiza 4G mu Rwanda, KT Rwanda Network (KTRN) gitangaza ko umwaka wa 2017 warangiye 95 % by’igihugu bigezemo internet ya 4G, bivuye ku 8 % mu 2014 na 17 % mu 2015.

Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, igaragaza ko kugeza mu Ukuboza 2018, Abanyarwanda bangana na 6,149,425 bakoreshaga internet.

U Rwanda rufite intego yo kuba nibura 35% by’abaturage bazaba bakoresha internet mu 2020.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *