
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2019 mu masaha ya mu gitondo abahanI bose bazaririmba mu gitaramo cya Iwacu Muzika 2019 bahagurutse i Kigali berekeza i huye.
Bakigera i huye kw’isaha ya saa saba babanje kujya gufata ifunguro nyuma bitegura kujya mu myitozo ya nyuma mbere yuko ku munsi w’ejo baririmbira abakunzi babo i huye .
Kw’isaha ya saa kumi nibwo bari bageze ku kibuga cya kaminuza y’u Rwanda aho bahuriye ari Urban Boys,Active.Bull dogg,Rafiki,Karasira Clarisse,Nsengiyumva Francois uzwi nki gisupusupu bagaragaje akanyamuneza ko mu rwego rwo hejuru.
Ubwo bari bategereje gutangira gukora imyitozo yo kuririmba hagaragaye ibiparu byinshi cyane biza kurangira ubwo Igisupusupu cyageraga mu gaco k’abahanzi ibintu bigahinduka kubera ukuntu yabasekeje.
Biteganyijwe ko nyuma yo gukora imyitozo ya nyuma bari bwitabire umukino wa Mukura VS na Kcc yo muri uganda.
Igitaramo cya iwacu muzika festival kizaba ku munsi w’ejo tariki ya 13 nyakanga 2019 kuri stade ya kaminuza y’u Rwanda







