
Abakobwa bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda basangiye ifunguro rya mbere ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Mutarama 2018 mu mwiherero w’ibyumweru bibiri bari gukorera mu Mujyi wa Nyamata.
Umwiherero uri kubera kuri Golden Tulip Hotel mu Mujyi wa Nyamata, bakobwa bose uko ari 20 basangiye bwa mbere bari kumwe nk’abahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ku mugoroba. Bose hamwe, buri wese afite intego yo gutsinda uhereye ku bizimini byanditse n’indi mikoro bazahabwa mu mwiherero.
Aba bakobwa bavuga ko biteguye neza kwakira amasomo n’inyigisho bazahabwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri bazamara mu Karere ka Bugesera.
Mu byo bazigishwa harimo amasomo abategura birambuye azabafasha guhatana ku rwego mpuzamahanga by’umwihariko mu irushanwa rya Miss World, aho bazajya barushanwa mu buryo bumwe n’uburikoreshwamo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru bamwe muri aba bakobwa bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda, batubwiye ko biteguye neza kandi ibi bihe bigiye kurushaho gutuma bamenyana byimbitse ndetse noneho bakabona umwanya wo kwiyitaho ngo bahatanire ikamba bemye.
Uwihirwe Casmir Yasipi yagize ati “Irushanwa ryo ubu risa nk’aho rigiye ku ruhande, hano tuba turi abavandimwe, turi umuryango, dukorera hamwe. Uko biri kose biranejeje ndetse ni n’igitangaza kuba ngiye kwiga aba bantu bose turi kumwe ndetse nkabamenya atari uguhurira mu kurushanwa gusa ahubwo tugahurira no mu buzima bwa buri munsi. Bose bose ubu twamaze kumenyana.”
Nta mukobwa uraye mu cyumba cya wenyine, babiri bashyizwe muri kimwe gusa bazajya bahinduranya buri minsi itatu mu rwego rwo gusuzuma imibanire yabo, ibi nabyo biri mu bizatangirwa amanota ndetse bikanahesha ikamba uzaba Miss Congeniality.
Abakobwa bazabasha kugera ku munsi wa nyuma ya Miss Rwanda 2019 ni 15, tariki 24 Mutarama 2019 hazaba umusangiro (Gala Dinner) uzahuza abakobwa bose bari mu irushanwa ndetse hatangarizwe umukobwa wabanye neza n’abandi mu mwiherero (Miss Congeniality); umukobwa waranzwe n’umuco (Miss Heritage), umukobwa ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) we azatangazwa ku munsi wa nyuma w’irushanwa, n’uburyo azaba ashyigikiwe kuri uwo munsi biri mu bizamuhesha amanota.
Mbere yo kwinjira mu mwiherero nyir’izina, buri mukobwa yambuwe telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kuba byamuhuza ntakurikirane amasomo n’inyigisho zizajya zitangwa.
Abakobwa bazajya bahabwa telefone inshuro nke ndetse nabwo bazikoreshe mu buryo buzwi neza n’ababakurikirana umunsi ku munsi mu mwiherero bagiye kumaramo iminsi cumi n’ine.
Nyampinga w’u Rwanda azamenyekana mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama 2019 habe Grand Finale muri Intare Conference Arena i Rusororo.