
Umuhanzi Alain Mukuralinda wabiciye bigacika mu minsi yashize hano mu Rwanda nyuma y’igihe kinini ameze nkuwahagaritse muzika kubera impamvu nyinshi harimo n’akazi kuri ubu uyu mugabo ufite ubunararibonye mu muzika nyarwanda yagarukanye indirimbo Tona Tona Yakoreye mu gihugu cya Coté d’Ivoire aho aba n’umuryango we .ganiro
Mu kiganiro na Kigali Hit Alain Muku yadutangarije ko ukugaruka mu muzika ari ibintu yaramaranye igihe kugira ngo ahe abakunzi be umuziki w’Umwimerere ndetse n’injyana bamukunzeho ya Zouk .
Tumubajije ubutumwa buri muri iyo ndirimbo yadutangarije ko ari indirimbo y’urukundo ifitemo ubutumwa ku bagabo aho bagomba gutetesha bagore babo bagashisha bumva.
iyi ndirimbo Tona Tona yasohokanye n’amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Producer Fayzo basanzwe bakorana bya hafi, uyu akaba anaherutse muri Côte d’Ivoire aho Alain Muku atuye ndetse n’aya mashusho akaba ariho yafatiwe. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Producer Jay P ayikorera hano mu Rwanda, gusa imirimo ya nyuma yo kuyinononsora (mixage na mastering) yakorewe muri High Level Studio mu Burengerazuba bwa Afurika mu gihugu cya Côte d’Ivoire.
mu gusoza Alain Muku yijeje abakunzi be ko ubu afite umwanya uhagije wo gukora umuziki ndetse ubu hari izindi ndirimbo 4 nazo ziri gutegurwa zizagera ku bakunzi be mu gihe cya vuba byanagenda neza umwka utaha akazabategurira n’igitaramo gikomeye cy’ukugaruka kwe muri Muzika