
Umuhanzi Ali Saleh Kiba uzwi cyane nka Ali Kiba muri Tanzania mu minsi ishize byakomeje kuvugwa cyane ko azitabira iitaramo bya Wasafi Festival 2019 ariko we aratanga ko abakozi ba Diamond bamwibye urubuga rwe rwa Instagram.
Uyu muhanazi ibi yabitangarije mu kinyamakuru kimwe cyo muri Tanzania aho yagize ati “ mwakomeje kumva amatangazo avuga ko nzitabira bitaramo bya wasafi festival 2019 bya Diamond kandi mu by’ukuri njye ntabyo nzi na gato .
Yakomeje agira ati njye ndahamya ko urukuta rwanjye rwa Instagram rwibwe kuko ubwo butumwa bagiyeho bigaragaza ko arinjye wabushyizeho mvuga ko nzitabira ibyo bitaramo kandi atari ukuri .
Ali Kiba yasoje abwira abakunzi be ko ibyo byose babonye atari we wabyanditse ko nta na gahunda afitanye na Wasafi yo kuzitabira ibyo bitaramo ahubwo ko ahugiye mu mishinga ye mishya agiye kuzajya akorera mu nzu nshya ya Harmonize utakivuga rumwe na Wasafi yitwa Kode Boy .
Inkuru yanditswe na Mpano Nadia