Aline Gahongayire yabaye umuhanzi w’umwaka mu bagore muri Groove Awards

Kuri uyu wa 16 Ukuboza 2018 nibwo hamenyekanye abahize abandi mu bahatanira ibihembo bya Groove Awards Rwanda ku bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’abafatanyabikorwa babo muri uyu murimo.

Ibihembo ku bahize abandi ku nshuro ya gatandatu byatangiwe mu birori byabereye muri Marriot Hotel, mu gitaramo cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye byari byiganjemo indirimbo z’abahanzi ku giti cyabo n’amakorali.

Igihembo cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka cyegukanwe n’umuhanzi Bosco Nshuti, umwe mu bakunzwe cyane muri iki gihe. Mu gihe Aline Gahongayire ari we wabaye umuhanzi w’umugore w’umwaka.

Korali Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa Karindwi nayo yari ifite igitaramo ubwo ibi bihembo byatangangwagwa ni yo yegukanye igihembo cya korali yahize izindi mu mwaka wa 2018.

Gahongayire, Nshuti na Korali Ambassadors uretse kuba bahawe ibikombe nk’abitwaye neza, bazanahabwa ubufasha bwo gukorerwa indirimbo ndetse buri muhanzi/korali akazanahabwa ibisabwa byose mu gutegura igitaramo mu mwaka utaha.

Trinity Worship Team ni bo bahawe igikombe mu cyiciro cy’umuhanzi cyangwa itsinda rishya ry’umwaka. Naho Minisiteri y’umwaka/Itsinda ry’umwaka ni “Healing Worship Team”, mu gihe Indirimbo y’umwaka ari “Turakomeye” ya Alarm Ministries.

Indirimbo yitwa “Biramvura” ya Serge Iyamuremye ni yo yegukanye igihembo nk’Indirimbo nziza yo kuramya y’umwaka wa 2018 mu gihe iy’umuraperikazi “The Pink” yise “Intwaro z’Imana” ari yo yahize izindi mu cyiciro cy’Indirimbo nziza ya Hip Hop mu 2018.

Indirimbo “Naganze” y’umuhanzi Colombus ni yo yahize izindi mu njyana ya Afro-Pop.

Indirimbo nziza ihuriwemo n’abahanzi barenze umwe yabaye “Indahiro” y’umuramyi Aime Uwimana afatanyije na Israel Mbonyi. Indirimbo nziza y’amashusho muri uyu mwaka yabaye “Yari njyewe” ya Serge Iyamuremye.

Urubuga rwahize izindi mbuga ni Iyobokamana.com, mu gihe itsinda ribyina indirimbo za gikirisito (Drama Team) ryahize andi matsinda ari Healing Stars Drama Team.

Ikiganiro “The Gospel Zone” kinyura kuri Radiyo Authentic ni cyo cyahize ibindi mu bya gikristo bikora imyidagaduro. Mu gihe umunyamakuru wa Radio wahize abandi ari Vainqueur Calvin wa KT Radio.

Umuhanzi wo hanze ya Kigali wakoze neza mu 2018 ni Ezra Joas w’i Musanze. Mu gihe Korali nziza yo hanze ya Kigali ari Goshen ya ADEPR Musanze. Uwahembewe gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi ni Boris Pro.

Umuhanzi uba hanze y’u Rwanda wahawe igikombe ni Gentil Misigaro uba muri Canada. Apostle Alice Mignone Kabera ni we muntu washyigikiye abahanzi kurusha abandi muri uyu mwaka.

M Bosco Nshuti nk’umuhanzi w’umugabo wahize abandi yatangaje ko yatunguwe no kuba ari we ubonye iki gihembo cyane ko icyiciro cye cyarimo abanyabigwi cyane avuga ko byose ari Imana yabimushoboje.

Abatwaye ibihembo mu byiciro bine bikuru muri iri rushanwa rya Groove Awards Rwanda ari byo; Umuhanzi w’umwaka, umuhanzikazi w’umwaka, korali y’umwaka ndetse na Minisiteri y’umwaka, bahembwe kuzahabwa ibyuma bya Mo Sound igihe cyose bazakorera igitaramo. itel mobile nayo yatanze ibihembo birimo terefone kuri Bosco Nshuti na Aline Gahongayire.

Noel Nkundimana ukuriye akanama nkemurampaka yavuze ko iri rushanwa rikomeje kugenda rikura ari nayo mpamvu uyu mwaka bongereyemo ibyiciro bishya ndetse bakagura n’ibikorwa dore ko banakoze igikorwa cyo gusura abarwayi.

Ku wa 15 Ukuboza 2018 abahanzi bahataniraga ibihembo basuye abarwayi muri Isange One Stop Center ku Kacyiru.

Dore uko ibyiciro by’abahembwe byakurikiranaga:

1.Male Artist of the year: Bosco Nshuti
2.Female Artist of year: Aline Gahongayire
3.Choir of the year : Ambassadors of Christ
4.New Artist/New Group of the year: Trinity worship Center
5.Ministry/Group of the year : Healing worship team
6.Song of the year: Turakomeye by Alarm Ministries
7.Worship song of the year: Biramvura by Serge Iyamuremye
8.HIP HOP song of the year: Intwaro z’Imana by The Pink
9.Afro-Pop song of the year: Naganze remix by Colombus
10.Collabo song of the year: Indahiro by Aime Uwimana ft Israel Mbonyi
11. Video of the year : Yari njyewe by Serge Iyamuremye
12. Christian website of the year (Urubuga rwiza rwa Gikristo): Iyobokamana.com
13. Dance group of the year (Itsinda ryiza ribyina): Healing stars drama team
14. Gospel Radio show of the year (Ikiganiro cyiza cya Gikristo cya Radio): The Gospel Zone- Authentic Radio
15. Radio Presenter of the year (Umunyamakuru mwiza wa Radio): Vainqueur Calvin- KT Radio
16. Gospel Tv show of the year (Ikiganiro cyiza cya Gikristo cya Televiziyo): RTV Sunday Live- RTV
17. Upcountry Artist of the year (Umuhanzi mwiza wo hanze ya Kigali): Ezra Joas-Musanze
18. Upcountry Choir of the year (Korali nziza yo hanze ya Kigali): Goshen choir- Musanze
19. Best Diaspora Artist of the year (Umuhanzi uba hanze y’u Rwanda): Gentil Misigaro
20. Best Audio producer of the year (Utunganya indirimbo z’amajwi): Producer Boris
21. Best Video producer of the year (Utunganya indirimbo z’amashusho): Producer Fefe Kwizera
22. Outstanding contributor of the year: (Umuntu washyigikiye cyane abahanzi n’ivugabutumwa muri rusange): Apotre Mignonne Alice Kabera
23. Songwriter of the year (Umwanditsi mwiza w’indirimbo): Issa Noel Karinijabo

639 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.