Ally Soudy aherekejwe n’ibyamamare basabye abanyeshuri ba Nyundo Music School na St Joseph Kwirinda ibibi byose (Amafoto )

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya a19 Mutarama 2019 nibwo umunyamakuru akaba n’umuhanzi Ally soudy aherekejwe na bamwe mu bo bakoranye mu kiganiro Sunday n’ibindi byamamare baganirije abanyeshuri ba Nyundo music School na St Joseph I Kabgayi ku bijyanye n’inzira baciyemo .

Kw’isaha aya saa ine   nibwo Ally Soudy aherekejewe na Kabengera Claude , Plaisir Muzogeye,Nzeyimana Luckman uzwi nka Lucky ukora kuri Televiziyo y’U Rwanda ,Miss Hirwa Honorone wamenyekanye nka Gisabo,Umutoni Assia ukina sinema,,Abayobozi ba Kikac Music bari bageze I Muhanga aho iryo shuri rikorera  bakihagera bakiriwe n’U.muyobozi Mukuru Bwana Muligande Jaques uzwi nka Mighty Popo  yabahaye ikaze .

Ubwo ibiganiro byatangira Ally Soudy yatangiye asobanurira abo banyeshuri  inzira ndende  yagiye anyurama kuva akivuka kugeza ubwo yasozaga Kaminuza  agatangira gushaka uko yahindura  inzozi ze impano  ibintu byaje  kumuhira  agenda akora imirimo itandukanye ahant henshi harimo amaradiyo  kugeza ubwo za nzozi ze yifuzaga kugera  ubu akaba ari icyamamare  gikunzwe hano mu Rwanda .

Ally Soudy niho yakomoje asaba abo banyeshuri bose b’ibigo uko ari 2 ubu ubwo bafite amahirwe  yo kuba bakicaye  bakagombye gutangira gutegura uko inzozi  zabo bazazibyaza Impano  bagatangira gutegura imbere habo heza , yaboneye no kubasaba  gukoresha amahirwe  birinda ibiyobyabwenge ndetse n’ubusabane .

Nyuma ya Ally Soudy hakurkiyeho Umufotozi wabigize umwuga Plaisir Muzogeye  nawe abasangiza byinshi yagiye akora kugeza  aho yisanze  asigaye ari umwe mu bakunzwe  cyane we yabasabye ko kugira ngo ugere kucyo wifuza ugomba kuba abikunda rero yabasabye gukunda gukora cyane kuko akazi kazabahindurira inzozi.

Miss Hirwa Honorine nk’umwe mu bakobwa baciye mu nzira zikomeye abasangiza ku buzima yabayemo ubwo yaciyemo ubwo yari mw’irushanwa  rya Nyampinga w’U Rwanda  aho we yavuyeyo  afite gahunda yuko inzozi  ze agomba kuzihindura Impano akaba yaraje kubigeraho mu bintu atateerezaga kuri ubu arishimira aho ubuzima bwe  buri , mu nama  yagiriye abao banyeshuri yibanze  cyane cyane  ku bakobwa  aho yabasabye ko batagomba kwitwara  nabi ahubwo ubwiza bafite bazabufate nk’inzozi maze  zibabere impano kuko bazagera aho bifuza .

Mu bandi bafashe Ijambo harimo Nzeyimana Luckman , Assia Umutoni naba bandi bose bagarutse kw’ijambo gukunda Umurimo kuko aribyo bizabageza aho bifuza mu buzima bwabo .

Mu gusoza ibyo biganiro umuyobozi mukuru wa Nyundo Music School  yashimiye  cyane Ally soudy  na bagenzi be  abashimira igitekerezo cyiza bagize  cyo gusangiza ubunararibonye barumuna babo , yanabashimiye umwanya wabo bafashe bagasura ishuri ayobora .

Nyuma yo gusura ishuri rya Muzika rya Muhanga Ally Soudy bakomereje urugendo rwabo mu kigo cya Mutagatifu Yozefu aho naho bakiriwe n’abanyeshuri benshi nabo babaganiriza uko bashobora kubyaza inzozi zabo ibintu byiza .

Ahagana kw’isaha ya Saa kumi n’imwe Mike Karangwa yaje kwiyunga kuri bagenzi be nawe maze abagira inama zuko bagomba kwitwara mu gihe bagifite umwnya wo Kwiga kugira ngo bamenye ko inzozi bafite zishobora kuzaba Impamo bakaba abantu bakomeye cyane ndetse banakunzwe cyane


Urugendo Ally Soudy avuga ko yarutangije agamije ahanini gufasha urubyiruko kwagura inzozi zabo ndetse no kuzigeraho mu buryo bworoshye ariko kandi bwiza. nyuma ya Nyundo Music School  na St Joseph Kagbayi biteganijwe ko kuru iki cyumweru urugendo rukomereza mu ishuri rya APAPEC Murambo
Amafoto : Nsanzabera Jean Paul &Babou _Daxx

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *