
Muri iki gihe umunyamakuru Ally Soudy ari mu biruhuko mu Rwanda yongeye kwihuza n’inshuti ze ngo bongere bashishikarize urubyiruko ndetse n’abanyeshuri kumenya ikintu cyiza cyatuma bazatera imbere batagendeye ku mateka yahahise ndetse no kurwanya Ibiyobyabwnege bibashora mu mico mibi y’ubusambanyi ituma benshi mu bana b’abangavu batwara Inda batateguye,
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Mutarama 2019 Ally Soudy n’inshuti ze zirimo abahanzi Mico The Best ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Kikac Music basuye ikigo cyigisha ibijyanye n’amahoteli cya Kigali Leading TVET School kiri mu kagali ka Kora mu murenge wa Gitega aho abenshi bazi nko kuri ETM babasha kuganiriza abanyeshuri bo muri icyo kigo biga ibijyanye n’ubukerarugendo ndetse n’amahoteli babashikariza kwiga neza ndets eno gutekereza ku buzima bwabo bw’ejo batitaye ku buzima baba baraciyemo.
Ku ruhande rwe Ally Soudy yaganirije amwe mu mateka yuko yakuze yiga mu buzima bwiza ariko bikaza kurangira ibintu byose nyuma ya Jenoside bikamusaba gukora cyane kugira abe ari umwe mu bantu bafata nk’icyamamare mw’itangazamakuru. Akaba yabasabye rero gufata umwanya bafite ubu bakawukoresha neza kugira bazagire imbere habo heza birinda ibyo bishukano byose byugarije u Rwanda .
Mico the Best na M 1 bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane nabo bagiye bagaruka ku buzima bagiye bacamo mu buzima busanzwe ariko bakaba baraje gukoresha ingufu nyinshi bagaca mu nzira zose zikomeye babinyujije mu kwiga neza bakaba bishimira aho bari muri iki gihe bataratekerezaga ko bazavamo ibyamamare bakba nabo barabashishsikarije kugira ikinyabupfura, kureba kure no kwiga cyane kugira ubuzima bwabo buzabe bwiza mu minsi imbere.
Nyuma y’ibyo biganiro Ally soudy yashyizeho igihembo mu rwego rwo kugira ngo buri munyeshuri agire icyo avuga ku mushinga we afite ejo hazaza binyuze mubyo bari bamaze kuganirizwa nabo bashyitsi aho benshi bagiye bagavuga imishinga yabo bazakora imbere bitewe nibyo bazaba barize mw’ishuri .
Mu Kiganiro n’Umuyobozi wa Kigali Leading And TVET School Habimana Alphonse yatangarije itangazamakuru ko iki gikorwa cyateguwe na Ally Soudy cyari kigamije gushishikariza urubyiruko bakiga neza bagamije kuzabyaza umusaruro ibyo bize kandi bakabitangira bakiri ku ntebe y’ishuri ,niba koko umwana akiri ku ntebe afite indoto yo kuzaba umushoramari akabitangira hakiri kare yitangira kuzagira imbogamizi .
Yakomeje avuga ko icyo gikorwa cyari icyo guha ubutumwa abanyeshuri babo kwirinda ibiyobyabwenge bishobora kubajyana mu mico mibi irimo n’ubusambanyi no guta umurongo wo kuzaba ba rwiyemezamirimo nkuko babayifuza .
Ally Soudy ubu akaba yongeye kubyutsa ibikorwa bye kw’ikubitiro bahereye muri Kigali Leading TVET School , bakaba ku munsi w’ejo bazakurikizaho Groupe Scolaire du Mont Kigali izwi nka APACE .
????????????????????????????????????