
Hakizimana Amani wamenyekanye muri muzika nyarwanda nka Ama-G The Black yatangiye gukina firimi ze bwite atari ugukina muri firimi z’abandi.
Aganira n’itangazamakuru yavuze ko firimi yahereyeho yitwa “Songarere” ibwira by’umwihariko abakobwa kugira amakenga kuko hari abasore baba bagamije kubabeshya ngo bazabagirira akamaro kandi ari babasore badashaka gukora ngo batere imbere.
Avuga kandi ko n’abasore ababwira kwirinda ibiyobyabwenge bagashyira imbere gukora.
Iyi firimi avuga ko ubu igice cya mbere cyasohotse ngo kandi azakomeza kuzajya asohora n’ibindi bice byabo.
Gukunda gukina firimi kuri we avuga ko byaje mu bihe byashize ubwo yatangiraga gukina muri firimi yitwa Seburikoko abantu batangira kumubwira ko azi gukina yiyemeza gukomeza uko.
Uko yagendaga ajyana na bagenzi be gukina avuga ko yigiragamo byinshi byatumye arushaho kubikunda.
Ku rundi ruhande uyu muhanzi avuga ko afite Alubumu yasoje yitwa “Abakozi bo mu rugo” aho avuga ko zimwe mu ndirimbo ziyiriho harimo iyitwa uko.
Impamvu Alubumu yayise uko avuga ko ari mu rwego rwo gukorera ubuvugizi abakozi bo mu rugo avuga ko bakwiye kuzajya bongezwa amafaranga.
Iyo Alubumu avuga ko igizwe n’indirimbo 12 zakozwe n’abantu batandukanye barimo Madebeat, Bob Pro na Leaserbeat. Avuga kandi ko hari imishinga ateganya gukorana na Ishimwe Clement nyiri Kina Music ndetse na Paster P.

Umuhanzi Ama-G The Black ubusanzwe azwi ku ndirimbo zirimo iyitwa “Uruhinja”, “Umuntu”, “Mayor” “Umurokore” kandi afite n’izindi ndirimbo.