AMAFOTO: Jojo Ashley wigaruriye umutima wa Axel Rugangura.

Muri iyi minsi urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Rugangura Axel umunyamakuru w’imikino muri RBA n’inkumi isanzwe ituye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru y’urukundo rwa Rugangura Axel n’uyu mukobwa uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jojo Ashley amaze igihe avugwa nubwo ba nyiri ubwite batakunze kwerura ngo bayahamye.

Icyakora Umunyarwanda wagize ati “Akari ku mutima gasesekara ku munwa” ntiyabeshye. Amarangamutima y’aba bombi ajya abatamaza ku mbuga nkoranyambaga bakagaragarizanya urukundo binyuze mu magambo babwirana.

Nubwo bari bamaze igihe baca amarenga y’urukundo rwabo, ku wa 8 Ukuboza 2021 Rugangura yaje kurushimangira abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Ni nyuma y’aho yafashe ifoto y’uyu mukobwa bakundana, arangije ashyiraho amagambo agira ati “Umurongo w’ubuzima.”

Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu mukobwa aherutse mu Rwanda mu minsi yashize, akaba yarabonanye na Rugangura mu buryo bw’ibanga.

Nyuma yo kubonana no kuganira, hari amakuru avuga ko ubwo umukobwa yari asubiye muri Amerika urukundo rwabo rwajemo agatotsi icyakora kugeza ubu bakaba baramaze kwiyunga.

Jojo Ashley ukundana na Rugangura amashuri ye yisumbuye yayize muri APE Rugunga mbere y’uko yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kuri ubu Jojo Ashley atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Jojo Ashley wigaruriye umutima wa Rugangura Axel

Nubwo bagerageje guhisha urukundo rwabo amarangamutima anyuzamo akabatamaza

Jojo Ashley aherutse kwiyunga na Rugangura nyuma y’agatotsi kari kitambitse mu rukundo rwabo

Hari amakuru avuga ko hagati ya 2019-2020 uyu mukobwa yasuye Rugangura Axel mu Rwanda ari nabwo bwa mbere bari babonanye amaso ku yandi

Umunyamakuru w’imikino Rugangura Axel wamaze kugaragaza ko amarangamutima ye yose yayerekeje kuri Jojo Ashley

Rugangura yubatse izina mu kogeza imipira yaba iyo mu Rwanda no ku Mugabane w’u Burayi


auto ads

Recommended For You

About the Author: Chaba Ally Promo

Entertainment & Music

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *